Month: <span>March 2017</span>

Umunyamakuru Assumani Niyonambaza yahagaritswe amezi 3 ku bwo gusebya Kaminuza

Niyonambaza Assumani umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari gikorera mu Rwanda, yahagaritswe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC nyuma yo’aho akanama ngenzura myitwarire kamuhamije amakosa yo gusebya Kaminuza y’i Byumba (UTAB). Urwego RMC rwahamije Assuman Niyonambaza amakosa y’umwuga nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe bagasanga ntashingiro bufite. Imyanzuro yafashwe na ba Komiseri Me Donatien Mucyo, Rev Jean- Pierre Uwimana na Edmond […]Irambuye

Buri munyarwanda agire ubushake bwo kunoza Ikinyarwanda, utakizi akige

U Rwanda ruritegura kwifatanya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire usanzwe wizihizwa ku itariki ya 21 Gashyantare buri mwaka. Kuri iyi nshuro ya 14 u Rwanda rugiye kuwizihiza, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irashishikariza buri Munyarwanda wese gutanga umusanzu we mu kunoza no guteza Ikinyarwanda imbere kuko gihatse ubukungu bwinshi nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko […]Irambuye

Gisenyi – Menya abana bo ku muhanda ariko biga kandi

Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu mijyi ifite abana b’inzererezi benshi, ariko bamwe muri bo bafite umwihariko wo gukunda ishuri kuko bafite intego mu buzima bwabo, bamwe bashaka kuzaba abayobozi…hari n’ushaka kuzaba Perezida wa Republika…. Umunyamakuru w’Umuseke yatembereye mu mujyi wa Gisenyi, maze akurikirana imibereho y’abana batanu (5) barara mu nzu […]Irambuye

Tidiane Kone na Camara muri 11 ba Rayon sports bahangana

Kuri uyu wa gatatu kuri stade Regional ya Kigali hateganyijwe umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona utarabereye igihe. Espoir FC irasura Rayon sports. Masudi Djuma yahisemo gusatira akoresheje ba rutahizamu babiri. Nyuma yo kunganya na Police FC 2-2 igatakaza umwanya wa mbere Rayon sports ya Masudi Djuma irakira Espoir FC ya Jimmy Ndizeye, abatoza b’Abarundi […]Irambuye

I Gicumbi ibihu n’imvura byishe umubyizi

Ni igihe cy’imvura, ni igihe kiba kidasanzwe i Gicumbi mu bice by’imisozi miremire mu mbeho nyinshi n’ibihu. Nubwo hamaze iminsi haramuka ikibunda gikabije kuri uyu wa gatatu ku gasusuruko byakabije, igihu cyatumaga umuntu atareba muri 20m imbere ye, imvura yahise imanuka ari nyinshi, amashanyarazi nayo aragenda… Abahinzi mu nkengero z’umujyi bahise bahingura, mu isoko abacuruzi bamwe […]Irambuye

Senderi ntazongera kuvugisha Abanyamakuru batamaze imyaka 3 mu mwuga

Kubera gutunguzwa ibibazo n’Abanyamakuru badafite ibibaranga ID, Senderi yashyizeho ihame ryo kutazongera gutanga ikiganiro ku munyamakuru atazi ko afite uburambe bw’myaka itatu muri uyu mwuga. Ibi abitangaje nyuma y’aho ahuriye n’uwiyise umunyamakuru mu rugo rw’inshuti z’aho yari yasuye agahita amubaza icyamuzanye n’ikimugenza. Muri icyo kiganiro bagiranye, Senderi avuga ko yagerageje kumubaza aho akora ndetse niba […]Irambuye

Kigali iraguha igihembo cya 50 000Frw nutanga amakuru y’abubaka mu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire ubuyobozi bw’Umujyi bwashyizeho igihembo cy’ibihumbi mirongo itanu ku muntu uzajya utanga amakuru ku bari kubaka mu kajagari, kandi ngo azajya agirirwa ibanga. Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu barenga miliyoni […]Irambuye

DRC : UN yemeje ko mu myigaragambyo yamagana Kabila hapfuye 40

Raporo y’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myigaragambyo yo kwamagana perezida Joseph Kabila yabaye hagati ya taliki 15 na 31 Ukuboza umwaka ushize yaguyemo abantu basaga 40, ikomerekeramo abandi 147. Iyi raporo yakozwe ku bufatanye bwa MONUSCO n’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, igaragaza ko inzego […]Irambuye

Abatoza 14 mu myaka 10, impamvu y’umusaruro muke w’Amavubi

Muri iki cyumweru haratangazwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ni umutoza wa 14 u Rwanda rugize mu myaka 10 ishize. Abatoza b’abanyarwanda babona kutihangana ari imwe mu mpamvu zituma nta musaruro uboneka. Kuwa mbere tariki 27 Gashyantare 2017 nibwo abatoza batatu bahatanira akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi. Bivugwa ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu […]Irambuye

en_USEnglish