Month: <span>March 2017</span>

Kayonza: Abatswe inka za Girinka mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ntibishimye

Mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, hari abaturage binubira kuba baratswe inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda gusa nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe bakisanga bashyizwe mu by’abishoboye nubwo bo bavuga ko batishoboye.  Bavuga ko barenganyijwe ubwo bakwaga inka bari barorojwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bukemeza ko […]Irambuye

Umuyobozi ‘wakoresheje SMS asaba ruswa y’igitsina’ akatiwe gufungwa

Ashingiye ku butumwa bugufi (SMSs) bwandikwaga na David Mugisha Livingstone asaba ruswa y’igitsina umugore yagombaga guha service, ndetse n’ibindi bimenyetso bimushinja Umucamanza ategetse kuri iki gicamunsi ko uregwa afungwa by’agateganyo iminsi 30 iperereza rigakomeza. David Mugisha wari ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyagatare araregwa ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo umurimo ashinzwe ukorwe no kwigizaho […]Irambuye

I Save, umugabo Nzarubara yapfuye yagiye ‘kwiba ibijumba’

Gisagara – Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyagacyamu mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save bavuga ko ahagana saa munani z’ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu batesheje umugabo bita umujura ubimazemo igihe kinini witwa Augustin Nzarubara maze ubwo yabahungaga ngo yasimbutse umugunguzi muremure cyane yitura hasi arapfa. Umuturage utuye hafi aha utifuje […]Irambuye

Bamwe ntibishyura Mutuelle ngo kuko badakunda kurwara – Dr.Mukabaramba

*Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, *Amafaranga yakiriwe na RSSB y’imisanzu mu mwaka ushize yiyongereyeho miliyari 7 Rwf, *Mu kwezi kw’ubukangurambaga RSSB izakoresha ‘mobile banking’ mu kwishyura mutuelle. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, […]Irambuye

Uyu munsi bahabwa indangamanota Miss Rwanda yahembye abitwaye neza

Kuri uyu munsi abana biga abanza n’ayisumbuye bashoje igihembwe cya mbere, Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yifatanyije n’abo mu ishuri ribanza rya Rusamaza mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu ubwo bahabwaga indangamanota. Ashimira cyane ababaye aba mbere. Ahagana mu masaa yine z’igitondo yari abagezeho kuri iri shuri aje nawe guhemba abitwaye neza. Yabahaye […]Irambuye

Ubuyapani bugiye gushora asaga miliyari 15 Frw mu buhinzi mu

Kuri uyu wa gatanu Guverinoma y’Ubuyapani yasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gushora asaga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri mu Karere ka Rwamagana ku buryo mu 2023 umusaruro uzaba wazamutseho 30%. Ni inkunga izanyuzwa mu Kigo cy’iterambere cy’Abayapani (Japan International Cooperation Agency/JICA) muri gahunda Ubuyapani bufashamo u Rwanda guteza […]Irambuye

37% by’imodoka zimaze gushyirwamo ‘Speed Governor’. 30 bazangije barafunze

Umusaruro: *Mu kwa kabiri 2017 habaye impanuka 119 zirimo 91 z’imodoka zitwara abagenzi *Mu kwa gatatu habaye 61 zirimo 45 z’imodoka zitwara abagenzi Hagamijwe kugabanya impanuka z’imodoka zitwara abagenzi rusange izi modoka zose zitegetswe n’itegeko ryo mu 2015 kugira utwuma tugabanya umuvuduko (Speed Governor), kugeza ubu imodoka nk’izi zigera ku 3 369 zingana na 37% […]Irambuye

Major mu ngabo za Uganda yarashwe arapfa agiye kwihagarika

Uganda – Abaturage bo mu gace ka Masindi baramukiye mu gahinda kuri uyu munsi nyuma yo kumva ko hari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Major warashwe agapfa arashwe n’umurinzi w’ibiro by’ubuyobozi amwitiranyije n’igisambo. Maj Erasmus Tinkamarire w’imyaka 45 yarashwe n’umurinzi hafi y’ahitwa Masindi hafi y’ibiro bikuru by’ubuyobozi bw’ako gace nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor. Abashinzwe umutekano […]Irambuye

Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu mahanga kurusha mu Rwanda- Hon

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama y’Ihuriro ry’Abadepite barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside (AGPF-Rwanda), Depite Theoneste Karenzi uyobora iri huriro yavuze ko muri iki gihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari benshi mu mahanga kurusha mu Rwanda. Depite Karenzi avuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga bakoresha uburyo bwinshi bayihakana. Muri […]Irambuye

Gakenke: Abaturage barasabwa kutagora inkiko mu kurangiza ibyemezo byazo

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 30 Werurwe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent yasabye abaturage bo muri aka karere kwikemurira ibibazo batagombye kujya mu nkiko gusa avuga ko n’abageze mu nkiko badakwiye gushyiraho amananiza mu mikirize y’imanza no kurangiza ibyemezo […]Irambuye

en_USEnglish