Perezida Yahya Jammeh yavuze ko icyemezo cy’Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba cyo kohereza ingabo muri Gambia ngo zimukure ku butegetsi ku mbaraga igihe azaba yanze kuburekura, ari ‘ugutangaza intambara ku magaragaro’. Abayobozi b’ibihugu mu muryango uhuza ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba (ECOWAS), bafashe icyemezo cyo kohereza ingabo z’uwo muryango ku wa kane w’icyumweru gishize, ni nyuma […]Irambuye
Police y’u Rwanda yasubije ku bibazo by’abanyamakuru Shyaka Kanuma ufunze kuva kuwa gatandatu na Robert Mugabe umaze iminsi akorwaho iperereza hagamijwe gukusanya amakuru. Abasuye Shyaka Kanuma bakamubura ngo ni uko baba batarakurikije amabwiriza. Shyaka Kanuma wari umuyobozi na nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus giherutse gufunga imiryango yatawe muri yombi kuwa gatandatu ashinjwa kunyereza imisoro irenga miliyoni 60 […]Irambuye
Police y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri yatanagje ko muri rusange iki cyumweru cy’iminsi isoza umwaka gishize cyagenze neza mu by’umutekano muri rusange nubwo bwose abantu umunani ngo babaruwe na Police ko ari bo bitabye Imana mu mpanuka ku mihanda. Commissioner of Police George Rumanzi ushinzwe ishami ry’umutekano mu muhanda yatangaje ko hagaragaye ikibazo cyo […]Irambuye
Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-Un,kuri iki cyumweru mu ijambo risoza umwaka n’iritangira umushya wa 2017, yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko Korea ya Ruguru yinjiye mu bihugu bifite intwaro kirimbuzi muri 2016. Mu ijambo risa n’irishotorana, Perezida Jong Un yavuze ko Korea ya Ruguru iri hafi cyane kugerageza intwaro ikomeye irasa kure cyane […]Irambuye
Umwaka wa 2016 wabaye imvange y’ibyiza n’ibibi mu mukino w’amagare mu Rwanda. Gusa niwo mukino watanze ibyishimo byinshi ku banyarwanda Ndayisenga Valens awusozaga atwara Tour du Rwanda. Amarushanwa mpuzamahanga y’imikino menshi yabereye mu Rwanda muri 2016 harimo Igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo mu mupira w’amaguru CHAN2016 n’igikombe cya Afurika muri Basketball […]Irambuye
Amasezerano y’uko Perezida Joseph Kabila azarekura ubutegetsi mu mpera za 2017 yagezweho mu mpera z’iki cyumweru gishize ariko Kabila ubwe ntarayasinyaho. Ba Minisitiri benshi bemeye ibikubiye muri aya masezerano, asaba ko Perezida Joseph Kabila aguma ku butegetsi kuzagera mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 ubwo amatora azaba. Muri Congo Kinshasa habaye impagarara zatewe n’uko Perezida […]Irambuye
Shyaka Kanuma nyir’igitangazamakuru cyitwa The Rwanda Focus giherutse gufunga imiryango, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro, ndetse no gukoresha impapuro mpimbano nk’uko byatangajwe na Police y’u Rwanda. CSP Lynder Nkuranga Umuvugizi wa Police y’u Rwanda wungirije yatangaje ko Shyaka Kanuma atishyuye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro imisoro ingana na miliyoni 65 […]Irambuye
Mu mvugo ze nyinshi zaranzwe n’imva mutima ‘Emotions’, The Ben yagaragarije abitabiriye igitaramo cye ko ari umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo zisaga 20 zirimo inshya n’iza kera yaririmbye mu ijwi rye ry’umwimerere live. Benshi mu bari aho, wasangaga badashobora kwerekana ibyiyumviro byabo ngo babimugaragarize. Ahubwo amarira yari yose bavuga izina rye. Kuri The Ben yavuze ko […]Irambuye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gutangiza umwaka kwa 2017 yageneye ijambo abanyarwanda n’inshuti zarwo, abifuriza umwaka mwiza wa 2017. Yagarutse ku gushyira hamwe, umutekano, iterambere no gushyikigira ibimaze kugerwaho. Kurikirana ijambo rirambuye.Irambuye
MUTWIHANGANIRE; UMWANDITSI W’INKURU YA EDDY YAGIZE UBURWAYI KUVA KUWA GATANU, AFITE INTEGE NKE CYANE ARIKO ARAGERAGEZA UKO ASHOBOYE UYU MUNSI AKOMEZE GUHERA UYU MUNSI. TUBIJEJE KO BYONGERA KUGENDA UKO BISANZWE KUVA UYU MUGOROBA. MURAKOZE CYANE KWIHANGANA …….. Ubwo naracecetse gatoya biranshanga nawe arabibona nitsa umutima nubura amaso ndamureba, Njyewe-” Boo, ushatse kuvuga ko uzazinga imyenda ,ugashyiramo […]Irambuye