Month: <span>January 2017</span>

Urubyiruko rugomba kwigira ku butwari bw’abana b’i Nyange- Murekezi

Mu gitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda muri iri joro, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko kimwe mu byafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiga no kugira ubutwari harimo no kwigaana ibyo urubyiruko rw’i Nyange rwakoze ubwo abacengezi barusabaga kwitangukanya hakurikijwe amoko ariko rukanga. Iki gitaramo cyaberaga muri Petit Stade Amahoro cyari ikibanziriza umunsi nyir’izina wo kwibuka intwari […]Irambuye

APR FC yasuye inagenera inkunga ingabo zamugariye ku rugamba

Kanombe- Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari nk’abandi banyarwanda, abakinnyi n’abatoza ba APR FC basuye umudugudu w’abamugariye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda. Harabura amasaha make ngo APR FC na Rayon sports zihatanire igikombe cy’ubutwari cyateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe. Umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017, saa […]Irambuye

MissRwanda2017: Amahirwe aracyangana kuri 26 bahatana…Barifuza u Rwanda rumeze rute?

*U Rwanda rutemba amahoro, rurangwamo urubyiruko rufite akazi, ubukungu butajegajega,… * Ngo nirwo bifuza Mu majonjora yo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara enye n’umujyi wa Kigali mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2017 yasize hamenyekanye abakobwa 26 bazitabira igikorwa kibimburira aya marushanwa giteganyijwe kuwa Gatandatu taliki 04 Mutarama ubwo hazatoranywa 15 bazajyanwa mu mwiherero bagatozwa uko bazahatanira […]Irambuye

Nyanza: Urugomero rw’amazi rwa Miliyoni 9 $ rwatumye batakigira impeshyi

Igihe cy’impeshyi muri iki gihe ni ingorabahizi ku bahinzi benshi mu gihugu kubera izuba ryinshi rirumbya imyaka, abahinzi mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bo iki cyarakemutse kubera urugomero rw’amazi bavomereza imirima yabo n’igihe cy’izuba bagahinga. Jean Baptiste Nzabamwita agronome ukurikirana ubuhinzi bw’urusenda avuga ko buhira urusenda bahinze ku materasi […]Irambuye

RGS 2016: Gahunda ziteza abaturage imbere zifite amanota mabi

Mu cyegeranyo gishya ku miyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard 2016), gahunda ziteza imbere abaturage n’uruhare bazigiramo bifite amanota mabi ugereranyije n’ayo ibindi bipimo byagize, kuri Prof. Shyaka Anastase uyobora ikigo RGB cyasohoye ubushakashatsi, ngo haracyari inenge mu ishyirwa mu bikorwa by’izi gahunda. RGS 2016, yakozwe hagendewe ku nkingi (indicators) umunani, amashami 37 (sub-indicators) n’ibigenderwaho […]Irambuye

Igisoro cya Ruganzu kiri ku rutare mu Bisesero ntawukikibugurizaho

U Rwanda rufite Pariki za Nyungwe, Akagera, n’iy’ibirunga ariko sibyo byiza nyaburanga by’u Rwanda gusa, ibi bizasurwa n’abanyamahanga kimwe natwe ariko hari umwihariko wacu n’amateka yacu dukwiye gusura, tukamenya kandi tugasigasira. Muri ibyo harimo ibiranga umuco wacu byasizwe n’abakurambere bacu. Waba ubyemera cyangwa utabyemera ni ibyacu Abanyarwanda, nko mu Ruhango k’Umugina w’ Imvuzo, ku ntango […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe asaga miliyoni 20 z’amafrw

Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga n’imigabane ya Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 20 631 000. Hacurujwe imigabane 165,900 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 14,931,000. Yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro umugabane wa Crystal Telecom uhagazeho. Hacurujwe kandi impapuro […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho 03 Frw

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 03. Kuwa mbere umugabane w’iki kigega wa ku mafaranga 103.09, no kuri uyu wa kabiri wageze ku mafaranga 103.12, bivuze ko wazamutseho amafaranga 03. Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku […]Irambuye

Ingirakamaro: UTB ifasha abafite inzozi zo kwihangira imirimo kuzigeraho

Ishuri rikuru rya UTB ryashyizeho ishami rya ‘UTB Entrepreneurship Center’ muri gahunda yiswe “Business Plan Competition”, rizajya rifasha ku buntu abanyeshuri bafite ibitekerezo byo kwihangira imirimo. Ubundi muri iyi Kaminuza ngo bagira Isomo rya Entrepreneurship (Kwihangira imirimo) abanyeshuri biga kugeza barangije, kugira ngo byibura umunyeshuri wabo narangiza amasomo azabikoreshe mu kwihangira imirimo. Mbarushimana Nelson, ushinzwe kumenyekanisha […]Irambuye

Pierrot ntari mu bakinnyi ba Rayon bitegura APR FC, F.Mugheni

Harabura amasaha make ngo Rayon sports na APR FC zihatanire igikombe cy’Ubutwari. Amakipe yombi akomeje imyiteguro. Umuseke wasuye Rayon sports izakina idafite umukinnyi wayo wo hagati Kwizera Pierrot. Mugheni Fabrice utakoze imyitozo yasanze abandi mu mwiherero. Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwashyizehjo umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari, […]Irambuye

en_USEnglish