Month: <span>December 2016</span>

Nigeria umukecuru w’imyaka 80 yuriye ipoto y’amashanyarazi ngo yiyahure

Umukecuru w’imyaka 80 basanze yuriye ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura gusa Imana ikinga akaboko kuko bahise bamutabara bakamumanura. Uyu mukecuru ngo bamusanze yamaze kwizengurutsaho intsinga z’amashanyarazi ajyana umuriro mu ngo z’abaturage. Abakora mu kigo cy’amashanyarazi, bavuga ko uyu mukecuru adasanzwe akora iby’amashanyarazi ahubwo ko bakekako yari agiye kwiyahura. Abantu bo muri ako gace kabereyemo iki gikorwa […]Irambuye

Gicumbi: Abayobozi b’imirenge ngo ntibazongera gufata Itangazamakuru nk’umwanzi

Abayobozi b’Imirenge yo mu karere ka Gicumbi barahiye ko batazongera gufata Itangazamakuru nk’umwanzi wabo, biyemeza kuzakorana n’Abanyamakuru batahiriza umugozi umwe, byaba ari ibibi bikamenyekana bigashakirwa umuti ariko n’ibyiza bikamenyekana. Mu biganiro byabahuje, aba bayobozi n’Abanyamakuru bavuga ko uku guhangana hagati yabo byakunze kugaragara mu minsi yatambutse, abayobozi bagatunga agatoki Itangazamakuru gutangaza ibitagenda gusa, Abanyamakuru nabo […]Irambuye

Episode ya 84: Ibyishimo ni byose Eddy yarekuwe. Yasuwe n’abakobwa

Episode 84 ……………..Joy yahise yicara nkomeza kumutekerereza ibya mabuso, hashize akanya mbona Kadogo arinjiye ari kumwe na James bafite akaziye ka Mützig! James – “Hey, hey my Bro! Njyewe – “Yeeee! James ni wowe?” Nahise mpaguruka James ndamuhobera. Njyewe – “Hahhhhhhh, ndabona muntuye wowe na Kadogo!” James – “Hahhh duhuriye hariya hirya yiruka agiye kugura […]Irambuye

Mu minsi ibiri  Police yafashe ibintu bitujuje ubuziranenge bya miliyoni

Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’igihugu yagaragaje ibyafashwe mu gikorwa cy’umukwabo wakozwe mu minsi ibiri kiswe “Operation Fagia Opson ll“  bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw, bikaba byarafatiwe  mu maduka agera kuri 83 yo bice butandukanye by’igihugu. Muri ibi bintu byafashwe, harimo amafumbire arengeje igihe, imiti yarangije igihe, inzoga zitujuje ubuziranenge, amavuta yangiza umubiri n’amata. […]Irambuye

Uburusiya nabwo bugiye kwihorera bwirukana Abadipolomate 35 ba USA

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’U Burusiya yasabye Perezida Vladimr Putin kwirukana abadipolomate 35 35 ba America nko gusubiza icyemezo cy’iki gihugu na cyo kirukanye Abadipolomate b’U Burusiya. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yavuze ko icyo cyifuzo cyashyikirijwe Perezida Vladimir Putin. Ubuyobozi bwa America bwafatiye ibihano U Burusiya nyuma y’amakuru ashinja iki gihugu kudobanganya amajwi y’amatoro y’Umukuru […]Irambuye

Kamonyi: Ngo kuba avugira Inka ari umugore nta muco yangiza

*Yavugiye Inka mu muhango wo kwitura/Girinka na we ahita agabirwa… Mukankaka Gatalina wo mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu bazwi mu gace atuyemo ko avugira inka mu mihango. Avuga ko adatewe ipfunwe no gufata inkuyu (ibyatsi baba bafite iyo bavugira Inka) n’ikibando ubundi akavugira inka, akavuga ko na byo ari […]Irambuye

U Rwanda nirudasaba imbabazi tuzacana umubano – Perezida Nkurunziza

*U Rwanda nirudasaba imbabazi tuzacana umubano *Gusa, Umubano w’u Burundi n’u Rwanda ntabwo wangiritse cyane, hari ibyo twagurayo nabo hari ibyo bagura ino *Nta kitagira iherezo umubano utameze neza nabyo bizarangira *”Umwaka ugiye gutangura w’2017 uzoba umwaka w’amahoro y’Imana” Mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze […]Irambuye

Kutagira ikivugo ni nko kubura ikerekezo – NSANZABAGANWA Modeste

Muri iki gihe u Rwanda rushishakairiza Abanyarwanda kumenya no kurushaho gukunda umuco wabo n’indangagaciro ziwugize, aho usanga banatozwa kumenya kwivuga. Mu gihe cy’abami na mbere yacyo, ku gitsina gabo kugira ikivugo byari ihame ndetse bikaba ishema mu bandi bahungu ku buryo utagifite yafatwaga nk“ikigwari”. Bikamutera ipfunwe kuko ntiyabonaga icyo yirata mu gitaramo cy’abandi bahungu. Ibyivugo […]Irambuye

Urubanza rwa Maj Dr Rugomwa rurasubitswe ngo murumuna we ajye

Muri iki gitondo, Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rufashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Maj Dr Aimable Rugomwa na murumuna we Nsanzumuhire Mamerito bakekwaho kwica umwana w’abaturanyi bamukubise. Urukiko rutegetse ko Nsanzumuhire abanza akajya kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe. Maj Dr Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe na murumuna we Nsanzumuhire […]Irambuye

en_USEnglish