Month: <span>October 2016</span>

(The Brothers) nta n’umwe urapfa, ntibakatuvuge nkaho tutakibaho- Danny Vumbi

Ibi n’ibisa nk’amarenga kuri aba bahanzi bahoze muri iri tsinda ko bashobora kongera bagasubirana igihe icyo aricyo cyose. Danny Vumbi avuze aya magambo nyuma y’iminsi mike na Ziggy atangaje ko hari umushinga w’indirimbo bashaka guhuriramo urimo gutunganywa. Kuva aho babaye nk’abasesheje iri tsinda, buri umwe yatangiye gukora umuziki ku giti cye. Ariko bakavuga ko bakiri […]Irambuye

Kujya kwiga USA ntibivuga ko nareka umuziki- Sajou

Mugabo Serge wamenyekanye cyane mu muziki nka SAJOU, no mu ikinamico y’Urunana nka Nizeyimana, avuga ko kujya muri Amerika bitazatuma adasukiranya umuziki no gukina ikinamico nkuko bisanzwe. Mu mezi abiri ashyize hanze  indirimbo zitandukanye zirimo ‘Rap nyayo’ n’Itabaruka ryanjye’, ubu Sajou ngo arimo gukora indi yise ‘Mpfuye ntaravuka’ nayo izazana n’amashusho yayo. Sajou yabwiye Umuseke […]Irambuye

Paapa Francis arajya muri Sweden kwibuka uwatangije idini ryigometse kuri

Paapa Francis, umushumba wa Kiriziya Gatolika yongeye gutungura abatsimbarara ku mahame ya cyera n’abatorohera abo badahuje ibitekerezo ubwo kuri uyu wa mbere ari bube ari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 500 impinduramatwara y’uwitwa Martin Luther yavuyemo idini rishya ryivanye kuri Kiriziya gatolika ayoboye. Abo mu idini ry’AbaLuther bo bishimiye cyane igikorwa cya Paapa. […]Irambuye

Episode 28: Hari umubyeyi wemereye Master Frw 500 000 ngo

Episode 28 ………….. Jyewe – Muri make noneho ubwo simwanyirukaniye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri ahubwo ni ikindi! Master – “Simburana nawe, ahubwo mbare kabiri wasohotse mu biro byanjye!” Jyewe – Ariko se Master koko ndazira iki ngo nsabe imbabazi sinzongere no kugikora?! Master – “Rimwe, kabiri, ….” Yagiye kuvuga gatatu narangije gusohoka vuba! Ngeze hanze ntekereza […]Irambuye

Abagize itsinda ‘Arts’, bashishikajwe no kwiteza imbere babinyujije muri cinema

Itsinda ryitwa ‘Arts’, ni urubyiruko rukora cinema ndetse rukamurika n’imideri mu Rwanda, rikaba ryarashinzwe muri 2012 ritangijwe n’abasore batatu aribo Remera Gaetan,UWITONZE Paulin na HAMULI Lubeni. Kuva icyo gihe bishyira hamwe bagashinga iryo tsinda, ubu bamaze kugera ku banyamuryango barenga mirongo itandatu (60). Uru rubyiruko rukaba rwarishyize hamwe kugirango rugaragaze impano rufite muri cinema ariko […]Irambuye

Nyamiyaga: Avuza magendu umugore we urembye kandi yarishyuye mutuelle ku

Sezikeye Damiyani yishyuye amafaranga y’u Rwanda 18 000 yishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza, nyuma atanga andi mafaranga 600 y’amakarita, ariko ngo ayo Frw 600 yarariwe ntiyabona amakarita ya mutuelle yishyuriye tariki 10 Nyakanga 2016, none amezi abaye ane ativuza, ngo umugore we yaramurembanye amuvuza magendu, amaze kumutangaho amafaranga ‘menshi’. Nyuma yongeye gutanga andi mafaranga […]Irambuye

Umukino urimo amahane menshi, Rayon sports yatsinze AS Kigali 2-0

Nyamirambo – Umunsi wa gatatu wa shampiyona usize Sunrise iyoboye urutonde, Rayon sports ari iya kabiri, nyuma yo gutsinda AS Kigali 2-0 bya Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot mu mukino wari wiganjemo amahane. Kuri iki cyumweru tariki 30 Ukwakira 2016 shampiyona y’u Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa gatatu. Rayon Sports yakiriye AS Kigali kuri stade […]Irambuye

Gasabo/Kabuga: Imodoka yagonze abana, 4 bahita bapfa

Impanuka ikomeye y’imodoka yaguyemo abantu bane, bari abana bahagaze ku muhanda ubwo imodoka yirukaga yabagongaga ari batanu, ariko bane bahise bapfa undi umwe arakomereka bikomeye. Musazawacu Ramble Paul wabonye iyi mpanuka, yabwiye Umuseke ko yabereye mu murenge wa Kabuga, ahitwa Ku cya Gakwerere. Yabwiye Umuseke imodoka yakoze impanuka yavaga mu nzira z’i Rwamagana, ikaba yari […]Irambuye

Nyaruguru: Mu kagari ka Mubuga ngo ntawe uzasigara mu kiciro

*Hamaze gutangwa inka 180, izindi 170 na zo ziratangwa vuba aha, *Abaturage bari kubakirwa uruganda, ibigega n’aho gutuburira imbuto, *Guverineri asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa kugira ngo bazasigare bwuma. Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa ikigo cy’amahugurwa y’abahinzi n’aborozi, uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ibigega byo guhinikamo imyaka, kuri uyu wa 28 Ukwakira […]Irambuye

en_USEnglish