Month: <span>July 2016</span>

Abasoje Kaminuza n’ababyeyi babo bumva gute Kwihangira umurimo?

*Kuwa gatanu abagera ku 8,500 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka, *Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yababwiye ko baje guhatanira imirimo micye iri ku isoko ry’umurimo, *Bityo kuko imirimo ari micye bagomba guhatana, bacye barushije abandi bakaba aribo bayibona *Yabibukije ariko ko bagomba no kugerageza bakihangira umurimo. Abasoje amasomo mu byiciro binyuranye, batubwiye […]Irambuye

RSE: Hacurujwe frw miliyoni 387, imigabane ya BK na Bralirwa

Kuwa gatanu, isoko ry’imari n’imigabane ryafunze imigabane ya Banki ya Kigali (BK) n’iya Bralirwa yongeye guta agaciro, ni impinduka zikomeje kuba kuri iri soko. Muri rusange kuri uyu wa gatanu, ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 2,000 ya Bralirwa, imigabane 1,398,500 ya BK n’imigabane 42,400 ya Crystal Telecom (CTL), yose hamwe […]Irambuye

Burundi: Visi Perezida yabujije abaturage kugurisha umusaruro wabo mu Rwanda

Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore yabitangaje ku wa gatandatu mu muganda rusange ku isoko ry’ahitwa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’igihugu. SOS Media Burundi, ivuga ko Butore yarimo aganiriza abaturage akababwira Polisi n’ubuyobozi ko uzemera ko ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda “azahura n’ibibazo.” Butore ati “Ntidushobora guha ibyo […]Irambuye

Butera Knowless yasezeranye imbere y’amategeko

Mu mpera z’iki cyumweru, Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless yarahiriye imbere y’amategeko kubana na  Producer Ishimwe Clement uyobora Kina Music. Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, nyuma y’aho Ishimwe Clement yari yambitse umukunzi we impeta amusaba kumwemerera bagashyingiranwa tariki ya 26 Gicurasi. Nyuma y’uku gusezerana imbere y’amategeko, kuri iki cyumweru haraba n’umuhango wo […]Irambuye

Umugabo yanyirukanye mu mutungo namushakiye, kandi sinshaka ko twongera kubana

Muraho neza nshuti dusangiye Umuseke urubuga rudufasha kwiyungura inama rukaturinda guhubuka. Nitwa Leocadie mwihangane sinashyiraho izina ryose, none mfite ikibazo, munyungure inama. Nashakanye n’umugabo, nkora na we akora, gusa nari mfite umushahara ukubye uwe inshuro ebyiri. Kuva twabana, na twa duke abonye sinigeze menya icyo adukoresha ikindi kiyongereye bwari ubusinzi n’inkoni. Ibyo byatumye mfata umwanzuro […]Irambuye

Remera: Abaturage bakanguriwe kwita ku bangavu babarinda inda z’indaro

Mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyabisindu ahabereye umuganda rusange ngaruka kwezi wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bibukijwe ko bagomba kwita ku banganvu, bakabarinda gutwara inda z’indaro, kuko ari intandaro y’abata ishuri bangana na 7%. Uyu muganda wari witabiriwe cyane n’abaturage b’aka kagali, abayobozi mu murenge ndetse n’abashyitsi baturutse muri Minisiteri […]Irambuye

PGGSS6: Uko igitaramo kibanziriza icya nyuma cyari cyifashe i Rubavu

Saa 14h00’ nibwo igitaramo kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu cyatangiye. Mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ntengo mu Mujyi wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho icyo gitaramo cyabereye. Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa ryitabirwa n’abantu ingeri zose baba baje kureba uburyo […]Irambuye

I Burundi bigaragambije bamagana u Rwanda n’Ubufaransa

Abaturage bagiye mu mihanda ya Bujumbura bajya kuri Ambasade y’Ubufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu baririmba indirimbo zishyigikira Perezida Nkurunziza bitwaje ibyapa byamagana Ubufaransa n’ibivuga ku Rwanda. Icyo bamagana ahanini ni umwanzuro w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye kanzuye ko mu Burundi hoherezwa ingabo zo kubungabunga umutekano. Umwanzuro Ubufaransa bwagaragaje ko bushyigikiye cyane. Nyuma y’ibikorwarusange (ni nk’umuganda) […]Irambuye

Ibihembo bya FERWAFA, Kwizera Pierro yatowe nk’umukinnyi wahize abandi

Mu nshuro ebyiri hahembwe abitwaye neza mu mwaka w’imikino mu Rwanda mu mateka y’umupira w’amaguru, igihembo cy’umukinnyi w’umwaka cyatwawe n’abarundi bakinira Rayon sports, 2013 ni Cedric Amiss, none 2016 gitwawe na Pierro Kwizera. Mu ijoro ryo kuri uyu wa agatanu tariki 29 Nyakanga 2016, mu busitani bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, habaye ibirori byo […]Irambuye

Kigali: Bishop Nyirinkindi n’umwungirije mu maboko ya Polisi

Uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’isezerano mu Rwanda (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas n’uwahoze amwungirije, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendant Emmanuel HITAYEZU yatangarije Umuseke ko uwahoze ari Umuvugizi  w’Itorero ry’Imana ry’Isezerano mu Rwanda Bishop […]Irambuye

en_USEnglish