Month: <span>February 2016</span>

Christopher yananiwe guhisha amarangamutima afite kuri Miss Colombe

Muneza Christopher umuhanzi ukora injyana ya R&B mu Rwanda ukunzwe cyane n’urubyiruko rutari rukeya, yaba ari mu rukundo rukomeye na MissRwanda 2014 Akiwacu Colombe. Ibi byagiye bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, gusa ku mpande zombi bakabitera utwatsi. Ubu gusa no kwihishira ntibigishoboka kubera ko urukundo rumaze gushinga imizi. Bimwe mu byagiye bivugwa, ni uko Christopher adafite […]Irambuye

Kayonza: Abaturage barashinja akarere kubaka nabi agakiriro bikabateza igihombo

*Imyaka itatu irirenze abaturage baranze gukorera muri ako gakiriro, ubu katangiye kwiyasa imitutu, *Hirengagijwe bimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu gakiriro, abaturage banze kugakoreramo. Abaturage bakora ibikorwa by’ubukorikori mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibihombo baterwa n’itinda ry’isozwa y’imirimo y’inyubako y’agakiriro bagomba gukoreramo ubucuruzi bwabo mu buryo burambye, ibi ngo biterwa […]Irambuye

Patriots yihanangirije Espoir BBC iyitsinda bwa kabiri yikurikiranya

Nanone Arstide Mugabe wahoze muri Espoir BBC yongeye gufasha cyane Patriots gutsinda iyi kipe yari imaze imyaka myinshi ariyo iyoboye Basketball mu Rwanda. Hari mu irushanwa ry’umunsi w’Intwali muri Basketball aho Patriots yatsinze irusha rwose Espoir amanota 84 kuri 72. i irushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu y’abagabo; Patriots, U18 Boys Team, Espoir BBC, APR BBC na […]Irambuye

Muhanga: Akarere karemeye umuturage warwanyije abacengezi mu 1998

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intwari wabereye mu Murenge wa Kibangu, ho mu Karere ka Muhanga, Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye inka umuturage witwa Saidi Mporanzi wagize ruhare runini mu guhashya abacengezi mu 1998. Mporanzi yabwiye Umuseke ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari Konseye wa Segiteri Kibyimba muri Komini Nyakabanda habaye ibikorwa […]Irambuye

Leta igiye gucuruza impapuro z’agaciro z’amafrw miliyari 15

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) muri uku kwezi kwa Gashyantare twatangiye irashyira ku isoko impapuro z’agaciro mpeshwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury bond) z’imyaka itanu zifite agaciro ka Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko bisanzwe, Guverinoma ishyira ku isoko izi mpapuro buri gihembwe mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo n’isoko ry’imari n’imigabane […]Irambuye

S.Sudani: Ingabo zirashinjwa kwica abantu 50 zibahejeje umwuka

Abasirikare ba Sudani y’Epfo baravugwaho kwica abantu 50 babafungiranye muri kontineri ishyushye bityo bicwa no kubura umwuka n’ubushyuhe. Nubwo muri Kanama umwaka ushize ingabo za Perezida Salva Kirr zasinyanye amasezerano n’iza Riek Machar kugira bahoshe imirwano, iyi mirwano ntiyahagaze mu by’ukuri. Ikibyerekana ni uko kugeza ubu ngo hari abasirikare ku mpande zombi bategana ibico bakicana […]Irambuye

Abatsinze bwa nyuma muri Ni Ikirengaaa! ya Airtel batemberejwe Rubavu

Abanyamahirwe Singirankabo Francois, Jean Paul Musabwa, Iyamuremye Eloi na Nyirarukundo Valerie batsinze irushanwa rizwi nka “Ni Ikirengaaa!” ry’ikigo cy’itumanaho Airtel-Rwanda batemberejwe mu Karereka Rubavu mu ndege bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali mu mpera z’icyumweru gishize. Iyi gahunda ya Ni Ikirengaaa! ya Airtel yari igamije guha abafatabuguzi bayo amahirwe yo gutsindira ubwasisi bungana na 300%, ndetse […]Irambuye

USA: Obama yavuze ku muziki wa Rap w’abahanzi Kendrick na

Perezida wa Leta zinze ubumwe za Amerika (USA) Barack Obama yabwiye umunyamakuru mu kiganiro cyitwa YouTube Q&A wari umubajije uwo akunda mu bahanzi b’injyana ya RAP bakomeye muri iki gihe muri USA, asubiza ko yemera ko Drake ari umuhanga ariko ngo ntiyahiga Kendrick Lamar. Yagizi ati: “Ntekereza ko Drake ari umuhanzi mwiza uzi gukora imirongo […]Irambuye

Uwari Mayor wa Gisagara ababajwe no gusiga nta na 1cm

*Mayor ababajwe n’uko nta na 1cm ya kaburimbo asize i Gisagara *Abaturage barashima ibyagezweho ariko ngo ubukene buracyahari *Komite Nyobozi igiye yanditse igitabo cya Paji 170 cy’aho basanze Akarere n’aho bagasize *Amazi meza ngo basize ari kuri 76% naho amashanyarazi kuri 13% Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo komite Nyobozi icyuye igihe yasezeraga ku buyobozi bw’Akarere […]Irambuye

Uburezi: Integanyanyigisho nshya ije gukemura ikibazo cy’ubushobozi ku isoko ry’umurimo

*Umwaka w’amashuri 2016 utangira kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare; *Mu mashuri abanza, ay’incuke n’ayisumbuye baratangirana n’integanyanyigisho nshya ivuguruye ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi; *Iyi nteganyanyigisho nshya ngo ije kuba umuti w’ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abarangiza amashuri iyo bageze ku isoko ry’umurimo. Minisiteri y’uburezi ikavuga ko kugira ngo intego z’iyi nteganyanyigisho nshya zigerweho, bisaba ko abarimu […]Irambuye

en_USEnglish