Month: <span>February 2016</span>

Mutesi Jolly wabaye MissRwanda2016 yari abizi ko azamuba?

Ibi ni ibyagiye byibazwa na bamwe mu bantu bari mu gitaramo cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2016 cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2016. Ni nyuma y’aho ubwo abari bagize akanama nkemurampaka bari batangiye guhamagara abakobwa batanu bagomba gukomeza mu cyiciro cya kabiri cyagombaga gutoranywamo nyampinga Mutesi Jolly akizana adahamagawe. Byateje urujijo ku […]Irambuye

Muhanga: Udushya twaranze amatora y’inzego z’ibanze arangiye

Bimwe mu byo Umuseke washoboye kwegeranya byagiye bivugwa n’abakandida ubwo biyamamazaga imbere y’abaturage, harimo kubizeza imishinga iremereye abaturage bavugaga ko ari nk’uburyo bwo kubahuma amaso ngo babahundagazeho amajwi. Nyuma y’iminsi mike hasojwe igikorwa nyirizina cy’amatira y’inzego z’ibanze, Umuseke wakusanyije bimwe mu byo abakandida bagiye bavuga mu karere ka Muhanga ubwo biyamamazaga imbere y’abaturage babizeza ibitangaza. […]Irambuye

Karongi: Abahinzi b’icyayi bemerewe inguzanyo amaso ahera mu kirere

Abahinzi b’icyayi bo mu Rugabano, mu Murenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi baravuga ko babona icyayi bahinze kigiye kubapfira ubusa kuko batagishoboye kucyitaho nyamara ngo bari baremerewe inkunga yo kugikorera, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Imirima ihinzemo iki cyayi Umunyamakuru w’UM– USEKE yagezeho yamaze kurengerwa n’ikigunda. Bamwe mu bahinzi twaganiriye bavuga ko bicuza […]Irambuye

Kimironko: Umudugudu w’Isangano bakoze umuganda ku muhanda ureshya na km

Mu muganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, abaturage bakoze imiserege (imiferegi) ku muhanda ureshya na km 1, nyuma y’umuganda berekwa abayobozi bashya baheruka gotorwa, banaganira kuri gahunda za Leta. Abaturage batunganyije rigole z’umuhanda ureshya na km 1 uhuza umudugudu w’Isangano n’uw’Ijabiro. Uyu muhanda […]Irambuye

Rwezamenyo: Ubujura, urumogi na Mugo bihangayikishije abaturage

Nyuma y’umuganda rusange, abatuye Umudugudu wa Mumararungu, mu Kagaari ka Kabogora ya I, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge ngo bahangayikijwe n’ikibazo cy’ubujura bukorwa amanywa n’ijoro, n’ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mugo. Kuri uyu wa gatandatu, mu gihugu hose abaturage babyukiye mu muganda rusange ngaruka kwezi uba kuwa gatandu wa nyuma wa buri kwezi. Nyuma […]Irambuye

Burundi: Nkurunziza yemeye kwakira indorerezi 200 za AU

Nyuma yo kugendererwa n’intumwa z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwa (AU) zigizwe n’abakuru b’ibihugu batanu bayobowe na Jacob Zuma, Pierre Nkurunziza yemeye ko mu Burundi hoherezwa indororezi 100 z’abasirikare n’izndi 100 z’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ngo zize gukurikirana ibibera iwe mu gihe hakomeje kuvugwa imvururu zishingiye kuri politike n’umutekano muke. Ibi byasohotse mu itangazo rya Perezida […]Irambuye

Mutesi Jolly niwe Nyampinga w’u Rwanda 2016

Saa 22h36 nibwo Mutesi Jolly yambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016. akaba asimbuye kuri uwo mwanya Kundwa Doriane wari ufite iryo kamba mu mwaka wa 2015 Mu ihema rinini Camp Kigali niho habereye igitaramo cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2016. Akaba yatoranyijwe mu bakobwa 15 bamaze iminsi 14 muri boot camp i Nyamata muri […]Irambuye

Biryogo: Abaturage basanga buri wese amenye agaciro k’Umuganda ntawakwigira ntibindeba

*Agace ka Biryogo gafatwa nk’umwihariko w’Umujyi wa Kigali kubera ubuzima n’ibihakorerwa; *Benshi mu bahatuye ntibagenderaku myumvire ya bamwe mu banyamujyi bumva ko batakora umuganda; *Ubwitabire muri byose, ngo nta kiza butabagezaho. Ku bwitabire bwinshi, kuri uyu wa gatandatu abaturage bo mu midugudu ya Biryogo; Nyiranuma na Gabiro, mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge bazindukiye […]Irambuye

Mayor mushya wa Kicukiro ngo aje gushyira ku yindi ntera

Dr Jeanne Nyirahabimana, niwe waraye atorewe kuyobora Akarere ka Kicukiro asimbuye Paul Jules Ndamage wasoje manda. Amaze gutorwa yabwiye abanyamakuru ko kuko atari mushya muri aka karere azi neza aho bari bageze kandi azi n’aho agiye gukomereza, igishya azanye ngo ni ugushyira ibyo bakoraga ku yindi ntera. Dr Jeanne yari asanzwe ari umuyobozi w’Inama Njyanama […]Irambuye

Uburyo rukumbi bwakura Rayon Sports mu kuzimu imazemo igihe

Nyuma yo gusezera k’umutoza Yvan Minnaert watozaga Rayon Sports, ndetse na we akagenda avuze ko agiye biturutse ku bunyangamugayo buke mu bayobora ikipe, ubu Abanyarwanda benshi by’umwihariko abafana ba Rayon Sports baribaza uko ikipe yabo izajya ku murongo bakava mu kavuyo bamazemo igihe. Ubu Rayon Sports nk’izina, ifite ikipe y’umupira w’amaguru n’iya Volleyball zombi zikunzwe […]Irambuye

en_USEnglish