Month: <span>October 2015</span>

Mu Mujyi wa Kayonza hagiye gusengwa inzu 30 zubatswe bitemewe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bwafashe umwanzuro wo gusenya inzu zigera kuri 30 zubatswe mu Mujyi w’Akarere mu buryo butemewe n’amategeko; ba nyiri izi nzu bavuga ko babajwe n’uyu mwanzuro kuko ngo bazubatse zibahenze kandi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubireba. Amakuru aturuka mu ishami ry’imiturire mu Karere ka Kayonza avuga ko inzu zubatse mu […]Irambuye

N’intoki ebyiri gusa, yanditse igitabo asaba ko Padiri Fraipont yagirwa

Jean Paul Sekarema bagenzi be bita Seka yanditse igitabo gifite paji 68 avuga ubutwari n’umutima w’urukundo bya Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont wafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda akitwa Ndagijimana. Mu gitabo cye, Seka asaba inzego za Leta na Kiliziya Gatolika kwiga uburyo yashyirwa mu Ntwari z’igihugu cyangwa akagirwa Umuhire. Sekarema, ufite ubumuga bw’ingingo (amaboko) yabwiye Umuseke […]Irambuye

Ingingo z’ingenzi ukwiye kumenya ziri mu Itegeko Nshinga riri kuvugururwa

Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ugizwe n’ingingo 172. Buri ngingo ni ingenzi ariko Umuseke waguhitiyemo iz’ingenzi cyane nibura buri munyarwanda ubishaka akwiye kumenya. Izi ni zimwe muri zo; Mu irangashingiro; Twebwe Abanyarwanda; *Tuzirikanye ko Imana isumba byose kandi ishobora byose *Twiyemeje kubaka Leta yubahiriza amategeko, ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira […]Irambuye

Kayonza: Inzu 30 zigiye gusenywa. Abariye ruswa mu kuzubaka bazakurikiranwa

Amakuru aturuka mu karere ka Kayonza avugwa ko hari inzu 30 zigiye gusenywa ngo kuko zubatswe mu kajagari kandi zarubatswe abayobozi babireba ntibagire uwo babuza. Abakekwaho kurya ruswa mu kuzubakisha ngo bazakurikiranwa. Bamwe mu bayobozi bemeza ko babujije ba nyiri amazu kuzubaka ariko abandi ngo bakabima amatwi. Ubuyobozi ku Rwego rw’Intara bwemeza ko nubwo umuturage […]Irambuye

Muhanga: Ikigo CPF kigiye kubaka inzu y’agaciro ka Miliyoni 350

Ikigo cy’imari iciriritse CPF Ineza (Cooperative of Progressive Financing) kigiye kubaka inzu y’agaciro ka Miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Umuyobozi w’inama yacyo y’ubutegetsi Ntaganda Vénuste, avuga ko igice kimwe cy’aya mafaranga kizatangwa na CPF indi misanzu igatangwa n’abanyamuryango. Ngo nicyuzura kizoroshya imitangire ya service no kuzamura umuco wo kuzigama. Mu muhango wo gushyiraho ibuye ry’ifatizo […]Irambuye

Amagambo akomeye abadepite bavuze ku ‘Gukura Imana’ mu itegeko nshinga

Mu kwemeza umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29 Ukwakira, abadepite bagiye impaka zikaze ku ijambo ‘Imana’ ngo rigaragare mu irangashingiro ry’uyu mushinga, amatora akorwa kabiri habura ubwiganze, bisaba ko haba ikiruhuko ngo utorwe. Irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko nshinga, harimo itsinda ry’amagambo agira ati “Twebwe, Abanyarwanda, tuzirikanye ko Imana isumba byose […]Irambuye

Me Kavaruganda wari umukandida ‘rukumbi’ yatorewe kuyobora Abavoka mu Rwanda

UPDATED 30/10/2015  5h40hPM *Amatora yabaye mu muhezo w’umuntu wese utambaye umwambaro wagenewe Avoka; * Me Kavaruganda yatowe ku majwi 400 kuri 506 bari biyandikishije kuri list y’itora; *Imfabusa ni hafi 1/4 cy’abatoye Umukandida umwe rukumbi wahatanaga muri  aya matora; *Mbere na nyuma y’amatora hari abatavuga rumwe ku mukandida umwe rukumbi Ku gicamunsi cyo kuri uyu […]Irambuye

Raporo y’Umuvunyi igaragaza amakosa akorwa na za Servisi z’ubutaka

Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari 2014/15 urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko kuwa kabiri w’iki cyumweru igaragaza imikorere idahwitse muri serivisi zishinzwe ubutaka mu turere nk’uko uru rwego ruvuga ko rwabibonye mu igenzuramikorere rwakoze muri za One Stop Center. Ibi ngo bituma ibibazo byinshi Umuvunyi n’inkiko bakira birebana n’ubutaka. Iyi raporo ivuga ko mu […]Irambuye

en_USEnglish