Month: <span>September 2015</span>

Production iri hasi nizo nzitizi ku iterambere rya muzika mu

Mu Rwanda benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye na muzika, bavuga ko nta bahanzi u Rwanda rufite bashoboye. Nyamara ngo ikibazo si abahanzi ahubwo ni abakora production nkuko bitangazwa na bamwe mu bahanzi ndetse n’aba Djs. Rwema Denis ni umu Dj w’umunyarwanda wa bigize umwuga ukorera Television mpuzamahanga ya MTV Base. Avuga ko indirimbo zo mu […]Irambuye

Rubengera: Abana 2 b’abakobwa bari hagati y’imyaka 11 na 14

Ku ishuri ribanza rya Rubengera ya mbere mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hari abana babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza batewe inda bakaba ubu batwite nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iri shuri, butunga agatoki uburere bucye bw’ababyeyi. Umwe muri aba bana atwite inda igaragara, undi yagiye gusuzumwa kwa muganga ku wa […]Irambuye

Amavubi agiye kwitoreza muri Maroc aho azakina na Burkina Faso

Yitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016, Amavubi arajya muri Maroc mu mwiherero w’iminsi 10. Aha azahahurira n’ikipe y’igihugu ya Burkina Faso bakine bya gicuti nk’uko byemezwa n’umutoza w’Amavubi. Tariki ya 04 Ukwakira nibwo Amavubi azaba atangiye kwitoreza mu mujyi wa Rabat. Biteganyijwe ako aba bazahakina imikino ibiri ya gicuti na […]Irambuye

“Iyo tumenya ko hari abahanzi badashaka itorero twari kuzikuraho” –

Mu gihe biteganyijwe ko itorero ry’abahanzi, Abakinnyi ba filime, Producers, Ababyinnyi b’amatorero ndetse na buri muntu wese ufite aho ahurira na muzika zisozwa uyu munsi, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko iyo bimenywa ko hari abatazazitabira iri torero ritari gushyirwaho. Ni nyuma y’aho hagaragariye ubwitabire buke bw’abahanzi basanzwe bakomeye mu Rwanda byari byitezwe ko bashobora […]Irambuye

Rubavu: Batujwe na Leta mu 1995 none ubu bagiye kwamburwa

Mu 1995 imiryango 67 (ubu mu 2015 ni imiryango 173) yari ihungutse ivuye mu cyahoze ari Zaire yatujwe na Leta, biciye kuri Minisitiri Jacques Bihozagara wari ushinzwe ibyo gucyura impunzi, mu butaka bungana na 80ha buherereye mu murenge wa Mudende, ubu butaka nyirabwo yaje kububurana aratsinda none aba baturage bagiye kwamburwa aho bari batujwe bashyirwe […]Irambuye

Impamvu abana bagomba gupimwa VIH no guhabwa imiti igabanya ubukana

Umugambi wa Leta y’u Rwanda wo kurwanya Sida (kuva 2013 kugeza 2018), uteganya ko byibuze 92,5 by’abana babana na virusi itera sida bazaba babasha kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida. Kugira ngo ibyo bigerweho, Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na Virusi itera Sida (RRP+), rwatangije Umushinga ugamije gukangurira abaturage kwita ku bana babana na virusi […]Irambuye

Moïse Katumbi yeguye ku buyobozi bwa Katanga no mu ishyaka

Moïse Katumbi Chapwe umugabo uzwi cyane muri aka karere mu mikino no muri Politiki ya Congo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa kabiri ko yeguye mu ishyaka PPRD rya Perezida Kabila ndetse no ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara ya Katanga kubera impamvu zo kubangamira demokarasi ashinja Leta ya Kinshasa. Mu ibaruwa ndende yacishije ku mwanya […]Irambuye

Byiringiro, umunyamahirwe wa 6 watsindiye Moto ya Airtel

Byiringiro Augustin ufite imyaka 30, utuye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya , Akarere ka Nyarugenge yabaye umunyamahirwe wa gatandatu yegukanye Moto nshya muri Poromosiyo ya Airtel yiswe “Tunga” kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri. Byiringiro akimara guhabwa iyi Moto yavuze ko yatangiye gukoresha umurongo wa Airtel kuva yatangira gukorera mu Rwanda, none […]Irambuye

Nyarugenge: Abarangiza Kaminuza mu nzira yo guhugurirwa guhanga imirimo

Mu nama yahuje ubyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2015 bavuze ko ubushomeri bugenda bwiyongera cyane mu rubyiruko, bityo ko hagomba gushakwa ingamba bwagabanuka binyuze mu kurwigisha imyuga ndetse n’abarangije Kaminuza hakarebwa uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no guhanga imirimo ku buryo muri uyu mwaka wa 2015-2016 abantu barenze ibihumbi […]Irambuye

Burundi : Inkoramutima enye za Nkurunziza zigiye gukurikiranwa n’ubutabera

Umuryango w’ibihugu by’i Burayi, Union Europeenne, wemeje ko ugiye gusohora impapuro zo gufata no kugeza imbere y’ubutabera abantu bane bivugwa ko bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi bakaba ari inkoramutima za Nkurunziza kubera ngo uruhare bagize mu makimbirane n’ubwicanyi bwatangiye muri Mata muri kiriya gihugu n’ubu akaba atarashira. Biteganyijwe ko izi mpapuro zizashyirwa hanze kuri uyu […]Irambuye

en_USEnglish