Month: <span>May 2015</span>

Abakuru b’ibinyamakuru binubira ko ibiciro byo gucapa biri hejuru

Kuri uyu wa gatanu abakuru b’ibinyamakuru byandika bagiranye ikiganiro na RGB babwira abagize iki kigo ko babangamiwe n’uko ibiciro yo gucapa inyandiko zo mu nyamakuru biri hejuru bityo bagasaba ko bafashwa kureba uko ibi biciro byagabanyuka. Iyi nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) yahuje abakuriye ibitangazamakuru bicapa n’ibidacapa ariko byandika mu rwego rwo kurebera hamwe […]Irambuye

Hamiss Cedric ‘yumvikanye’ na Rayon Sports ko ayigarukamo

Hamiss Cedric rutahizamu ukomoka i Burundi amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuyigarukamo. Hamiss Cedric wakiniraga ikipe ya Chibuto muri Mozambique biteganyijwe ko ashobora kugera i Kigali mu minsi iri imbere aje gusinya amasezerano n’iyi kipe y’i Nyanza. Ntabwo Umuseke urabasha kumenya ibikubiye mu bwumvikane bwagaruye Hamiss Cedric muri Rayon […]Irambuye

Salomon Nirisarike yongereye amasezerano muri Saint Trond

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Salomon Nirisarike yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Saint Trond yo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi nk’uko iyi kipe ibyemeza. Nirisarike nawe yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko koko yasinye amasezerano y’undi mwaka umwe muri iyi kipe yigeze gukinamo abanyarwanda bandi nka Desire Mbonabucyane na Kalisa Claude. Mu mpeshyi y’umwaka ushize […]Irambuye

BBC Gahuza yafunzwe burundu mu Rwanda ishinjwa kubiba amacakubiri

Kigali 29/5/2015 – Iki cyemezo cya RURA gikubiyemo imyanzuro itatu irimo kureka ibiganiro bya BBC mu zindi ndimi bigakomeza kumvikana mu Rwanda, guhagarika ‘Burundu’ ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC ndetse no kugeza imyanzuro yafashwe ku nzego z’iperereza byaba ngombwa hagatangwa ikirego mu nkiko. Icyemezo gikomeye cyo guhagarika Burundi ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda gisa n’icyatunguye benshi […]Irambuye

Uganda: Abadepite barasaba ko amatora ya Perezida yigizwa imbere

Mu gihe muri Uganda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha, abadepite barasaba ko aya matora yakwigizwa imbere kugira ngo habanze hatunganywe ibintu bimwe na bimwe. Iki gitekerezo ntabwo bose bacyumvise kimwe kandi ngo cyateje impaka nyinshi mu badepite. Stephen Tashobya wo mu ishyaka NRM yasabye bagenzi be ko bakwigira hamwe uburyo amatora yakwigizwa imbere. Ati: “Aho […]Irambuye

Karongi : Abaturage 300 bahuguwe mu gusoma, kwandika no kubara

Abaturage 300 bo mu ngeri zitandukanye bahuguwe mu gusoma, kwandika no kubara. Aya mahugurwa yabereye muri Ruganda, mu Karere ka Karongi yasojwe kuri uyu wa kane, abayitabiriye bakaba barishimiye amasomo bahawe. Umwe muri bo ni umukecuru ufite imyaka 69 y’amavuko witwa Nyirabahashyi Madeleine yabwiye Umuseke ko ijambo rya mbere yabanje kumenya gusoma ari: Kagame Paul. […]Irambuye

Abayobozi bashya b’Akarere ka Rubavu batowe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi, Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze gutora Sinamenye Jeremie  nk’umuyobozi mushya w’Akarere usimbura Bahame Hassan uri kuburana afunze nyuma yo kuvugwaho uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu munsi kandi hatowe abayobozi babiri bamwungirije kuko Komite nyobozi y’aka […]Irambuye

Burundi: Abadashyigikiye Nkurunziza biringiye inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC

Abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi bahisemo kwikura mu matora y’Umukuru w’igihugu, n’ayinzego z’ibanze mu gihe ibyo basaba byo kureka indorere, gufungura ibitangazamakuru byigenga byaba bidakozwe, baravuga ko bizeye ko inama y’abakuru b’ibigu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) y’ejo ku wa gatandatu izabafasha kotsa igitutu Nkurunziza, bigishidikanywa niba azayitabira. Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu […]Irambuye

Abakobwa bigishijwe ko kujya mu mihango bitagombye kubatera ipfunwe

Abakobwa bari bateraniye mu rusengero Ijambo ry’ubuzima ruri mu Gatsata mu karere ka Gasabo, babwiwe ko kujya mu mihango atari igisebo ahubwo ko ari ibintu bisanzwe batagombye gufata nk’igisebo. Kiriya gikorwa cyateguwe n’umuryango utagengwa na Leta, Girl Child Network (GCN) mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kujya imugongo(mu mihango y’abakobwa n’abagore bataracura) uba ku […]Irambuye

en_USEnglish