Month: <span>March 2015</span>

Umugabo wa 1,32m akundana n’inkumi ireshya na 1,82m

Urukundo umenya rutanagira indeshyo kuko Anton Kraft umugabo mugufi w’indeshyo y’umwana w’imyaka itanu (1,32m) akundana n’igishongore cy’umukobwa usumba abagabo benshi cyane wa metero imwe na cantimetero 82. Uyu mugabo mugufi w’imyaka 52 utuye i Florida muri USA ariko asanzwe ari n’icyamamare mu bijyanye no guterura ibiremereye kuko yigeze kuzamura n’amaboko ye 228Kg no kubagore rero […]Irambuye

Umunyarwanda yatoranyijwe kujya mu nama y’abantu 70 batwaye ‘Prix Nobel’

Prosper Ngabonziza umunyarwanda w’imyaka 33 uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga mu Buholandi yatoranyijwe mu bandi kwitabira inama ngarukamwaka y’abantu babonye ibihembo bya Nobel ibera i Lindau mu Budage. Iyi nama ikomeye izaba kuva tariki 28 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga uyu mwaka. Ngabonziza avuga ko ari ishema kuri we n’akamaro ku gihugu cye cy’u Rwanda. Ngabonziza […]Irambuye

Imyanzuro y’Ubushinjacyaha kuri Uwinkindi nanone ntiyasomwe

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 31 Weurwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari kugeza ku rukiko Rukuru; imyanzuro y’urubanza buregamo (Ubushinjacyaha) Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko ntibyakozwe kubera inama y’Abacamanza iteganyijwe kuri uyu wa kabiri. Ni ku nshuro ya kabiri umwanya wo gutanga iyi myanzuro uburizwamo n’impamvu zinyuranye, kuwa 16 […]Irambuye

Gitefano (Urunana) asanga ubuzima abantu babayemo nabwo ari IKINAMICO

 “ Mu ntangiro nakinaga role y’abakobwa, kandi abantu bakagira ngo byakinwe n’umukobwa koko”;  “ Kunyita izina rya role nkina bigaragaza ko ubutumwa bwumvikanye, binyongerera umurava”;  “ Usanga mu Rwanda urwego rwo gukina amakinamico ntaho ruragera”; “Abanyarwanda hafi ya bose ikinamico ni ubuzima bwabo, iyo uganira n’umuntu uba ubona yakina ikinamico” “ Yewe usanga n’ubuzima babayemo […]Irambuye

AERG, GAERG, SURF, SPARK bahembye abakoze neza imishinga

Hari kuri uyu wa kabiri, abanyeshuri barangije kaminuza bo mu Muryango w’abanyeshuri biga cyangwa barangije za Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahembewe imishinga bakoze neza kandi basabwa kuzafasha bagenzi babo kubona akazi bityo bakazamurana. Ibirori byo kwishimira abatsinze ibibazo bya nyuma bijyanye n’uko bakoze iriya mishinga n’icyo bateganya kuyikoresha ngo biteze imbere  byabereye muri Sportsview […]Irambuye

Abatoza ba APR FC ‘bahagaritswe’ amezi 6

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko akanama gashinzwe iby’imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza wungirije wa APR FC Vincent Mashami n’utoza abanyezamu Ibrahim Mugisha igihe cy’amezi atandatu badakora akazi kabo mu Rwanda. FERWAFA ivuga ko itegereje ko aba bahanwe bagera mu Rwanda ikabona kugira icyo itangaza. Abatoza bavugwa bari kumwe […]Irambuye

Uganda: Umushinjacyaha mukuru yishwe n’abari kuri Boda Boda

Police ya Uganda yemejwe ko Joan Kagezi yarasiwe ku muhanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere n’abantu bari ku kamoto gato bita Boda Boda ahitwa Najjera mu nkengero za Kampala. Uyu mugore yari intumwa n’umushinjacyaha wa Leta yari amaze igihe akurikiranaga ibirego bigendanye na Al Shabab. Uyu mugore yarashwe saa moya z’ijoro ari mu […]Irambuye

Iburasirazuba bahagurukiye kurwanya Malaria imaze iminsi ica ibintu

Mu turere twa Kirehe, Kayonza na Bugesera kuva mu mpera z’umwaka ushize iibare y’abarwaye indwara ya Malaria yariyongereye cyane. Ni kimwe no muri tumwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo naho iyi ndwara yazamutse cyane. Kuri uyu wa 30 Werurwe 2015 mu karere ka Bugesera hatangijwe ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi bugamije kongera […]Irambuye

Gutanga amaraso ni ubutwari n’ubunyangamugayo

Mu biganiro  abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (National Centre for Blood Transfusion)  bagiranye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, Dr Kimenyi Peter yatangaje ko  abatanga amaraso ari abantu bakora igikorwa cy’ubutwari ariko banagomba kubanza kuvugisha ukuri  kugirango akoreshwe afite ubuziranenge. Muri ibi biganiro, Dr Peter Kimenyi akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu  gishinzwe gutanga amaraso yabanje […]Irambuye

Umuvunyi asanga bitoroshye gutahura amayeri y’IBIFI BININI byiba Leta

*Urwego rw’Umuvunyi ngo ntirubasha gutahura ibifi binini kubera amayeri yiganywe ubuhanga, *Abadepite ntibabyumva, bo bavuga ko ibimenyetso bya ruswa bigaragara ukurikije uko abayobozi batera imbere vuba, *Imishinga myinshi yadindiye, uwo kubyaza amashanyarazi Kalisimbi, Stade ya Huye ituzura,… *Abadepite banenze raporo ko yuzuyemo udifi duto gusa, abariye frw 1000, frw 2000, frw 5000 uwa menshi ngo […]Irambuye

en_USEnglish