Month: <span>August 2014</span>

Ubwongereza: Polisi irahiga AbaYehova bavanye umwana wabo mu bitaro adakize

Police y’Ubwongereza hamwe n’iy’Ubufaransa ziri guhiga ababyeyi b’umwana witwa Ashya kubera ko bamukuye mu bitaro bya Southampton General Hospital adakize kandi  arwaye ikibyimba mu bwonko. Abaganga bavuga ko uyu munsi niwira uyu mwana atabonetse ashobora gupfa kuko icyuma kimugaburira gishobora kurangirana n’uyu munsi. Uyu mwana yari yajyanywe kwa muganga n’ababyeyi be ejo hashize ariko ababyeyi […]Irambuye

Impungenge za Banki y’Isi ku bipimo by'umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda

Kuwa kane tariki 28 Kanama, Banki y’Isi yatangaje ko ifite impungenge ko igipimo cy’umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda cyari giteganyijwe kugera kuri 6,0% gishobora kutageraho ahubwo kikaba 5,7% kubera impamvu zitandukanye zirimo ko gutanga inguzanyo ku bikorera bigenda buhoro. Izi mpungenge banki y’Isi izishingira ku kuba ngo n’ibyerekeranye n’ishoramari mu mishinga ifite aho ihuriye n’ubuzima bwa buri […]Irambuye

Col Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Rusagara urubanza rwabo rwasubitswe

.Ibyaha bitatu bashinjwa byamenyekanye. .Umucuruzi David Kabuye ntiyagaragaye muri uru rubanza kuko ari umusiviri .Sergent Francois Kabayiza yarugaragayemo ntawumwunganira. Urubanza rwa Gisirikari ruregwamo Umusirikari mukuru  Col Tom Byabagamba, ndetse n’abahoze ari abasirikari  Brig Gen Frank Rusagara  na  Sergent Kabayiza Francois bivugwa ko yatwaraga imodoka ya Brig Gen Frank Rusagara, abaregwa bagaragaye imbere y’urukiko uyu munsi, […]Irambuye

Ninde muhanzi ukwiye kuzegukana PGGSS 4 ku munsi w’ejo?

Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa ahuza abahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda. Ku nshuro ya kane iri rushanwa ribaye hagiye kumenyekana umuhanzi uzaryeguka. Ni nyuma y’aho ku nshuro ya mbere ritangira kuba ryegukwanywe na Tom Close, naho ku nshuro ya kabiri ryegukanwa na King James, ubwo riheruka ku nshuro ya gatatu […]Irambuye

Gicumbi: Umugore n’umugabo babasanze munzu bapfuye

Gicumbi-Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 28 Kanama mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), mu Mudugudu wa Ngange, Akagari ka Muguramo, Umurenge wa Rubaya, hatoraguwe imirambo y’umugabo n’umugore bari bamaze imyaka igera nko kuri 35 babana ariko icyabahitanye ntikiramenyekana. Police yo mu Ntara y’Amajyaruguru iremeza ko batishwe n’abandi bantu baturutse hanze, […]Irambuye

Isomwa ry’urubanza rwa Lt Mutabazi na bagenzi be RYASUBITSWE

Kicukiro – Saa tanu zibura iminota itanu kuri uyu wa 29 Kanama nibwo inteko iburanisha yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe. Abanyamakuru benshi cyane, abaregwa, n’abandi bantu basanzwe batandukanye bari baje kumva imyanzuro kuri uru rubanza rumaze umwaka. Isomwa ryarwo ryasubitswe. Abaregwa bose bari aha usibye Jean de Dieu Nizigiye […]Irambuye

Kugirira isuku akanwa birinda indwara z’imitsi n’umutima

Cardiomyopathy cyangwa se Cardiovascular Diseases  ni ijambo abaganga bakoresha bashaka kuvuga indwara zose zifata urwungano rw’imitsi n’umutima( systeme cardio-vasculaire). Abaganga bavuga ko imwe mu mpamvu zitera  izi ndwara ari isuku nke yo mu kanwa. Umuseke  wagiranye  n’umuyobozi w’ibitaro bya Gicumbi Dr. Muhairwe Fred  adutangariza ko iyo umuntu atafite akamenyero keza ko kugirira isuku mu kanwa  […]Irambuye

Ikiganiro na Sarah Obama, umukecuru w’ubuntu n’urugwiro

Ugeze mu gace ka Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya ikintu cya mbere kigutangaza ni umuhanda mushya wa makadamu witwa Barack Hussein Onyang’o Obama Road uhuza uduce twa Ndoli na Nyelu ahakunze kwitwa Raila Odinga Location. Hafi y’aha niho Sarah Obama nyirakuru wa Barack Obama perezida wa USA yibera. Umunyamakuru Julian Rubavu yahaye Umuseke ibirambuye ku […]Irambuye

en_USEnglish