Month: <span>May 2014</span>

Ingabo z’u Rwanda,Kenya,… zemeje imikorere izagenga y'ubufatanye bwa gisirikare

Kigali – Kuri uyu wa 30 Gicurasi, abaminisitiri b’Umutekano n’ab’Ingabo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo bashyize umukono kuri raporo z’amatsinda y’impuguke mu byagisirikare agena imiterere n’imikorere y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibyo bihugu. Gusinya aya masezerano bibaye nyuma y’umwiherero w’iminsi itanu yari ihuje impuguke mu byo gucunga no kubungabunga […]Irambuye

Rubavu: Abaturiye ahazubakwa ikibuga cy’indege bamaze imyaka 10 mu gihirahiro

Imiryango igera ku 1500 baturiye ahagomba kuzubakwa ikibuga cy’indege cya Rubavu, baratangaza ko bamaze imyaka icumi (10) mu gihirahiro ubuyobozi butabemerera kuba bagurisha, bakodesha cyangwa bagwatiriza ubutaka n’inzu byabo kuko ngo byabaruwe. Iki kibazo gihangayikije abaturage benshi batuye mu Murenge wa Rubavu n’uwa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu. Hamwe mubice umunyamakuru wacu ukorera i Rubavu […]Irambuye

Rusizi: Abayede n’abakarani barwanye inkundura bakizwa na Leta

Imirwano ikomeye y’amakofe, imigeri, amabuye yabaye hagati y’abayede (aide maçon) n’abakarani ngufu mu murenge wa Kamembe i Kamashangi hafi y’aho aba bayede bariho bakora akazi kuwa 29 Gicurasi. Barwanye inkundura bakizwa n’ingabo na local defense. Imirwano yaturutse ku mwana ucuruza amsambusa. Abari aho iyi mirwano yabereye babwiye Umuseke ko abayede bafashe amasambusa y’umwana ugenda uyacuruza […]Irambuye

Itsinda ry’Abanyamali rigiye kubaka Hoteli mu Rwanda

Itsinda ry’abanyamahoteli rizwi nka Azalaï rikomoka mu gihugu cya Mali ryamaze gutangaza ko nyuma yo kubaka izina mu burengerazuba bwa Afurika ubu batumbereye Afurika y’Iburasirazuba hoteli yabo ya mbere baka bagiye kuyubaka i Kigali mu Rwanda. Mossadeck Bally, umuyobozi w’iri tsinda yatangarije ikinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ko bamaze kubona ubutaka, ndetse mu mezi macye […]Irambuye

Muhima: Umuriro wangije “Quincaillerie” n’ibiyirimo bya miliyoni 400

Kuri uyu 30 Gicurasi ahagana saa saba na 50 z’amanywa ku muhanda w’amabuye ugana kuri Hotel Okapi ku Muhima umuriro bivugwa ko watewe n’abasudiraga wangije inzu y’ubucuruzi bwa ‘quincaillerie Power Link’ n’ibiyorimo byose birashya. Umunyamakuru w’Umuseke wahageze aravuga ko nta muntu wakomereye cyangwa ngo ahire muri uyu muriro. Mme Uwera Marie Chantal nyiri iyi ‘Quincaillerie’ yitwa Power Link yatangaje […]Irambuye

Ibipimo bigaragaza ko Abanyarwanda bizera Perezida kuruta ishyaka akomokamo

Ububushakashatsi bushya ku buryo Abanyarwanda bumva gahunda zigamije kubahuriza hamwe mu busabane busesuye no gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo bwashyizwe ahagaragara na Sena y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 30 Gicurasi ari nayo yabukoze, buragaragaza ko Abanyarwanda 98,7% bizera Perezida wa Repubulika mu gihe 61,3% gusa aribo bizera amashyaka yo mu Rwanda harimo na […]Irambuye

Abakinnyi 10 bakomeye utazabona mu gikombe cy’Isi

Hasigaye iminsi micye ngo igikombe cy’Isi muri Brasil gitangire, abantu biteguye kubona abakinnyi bakomeye muri Brasil ariko hari bamwe mu bakomeye batazagaragara yo kuko ntako batagize ngo amakipe yabo y’ibihuugu abone tike ariko bikanga, aba ni 10 muri bo. 1. Petr Cech (Chelsea na Czech Republic): Ku myaka 31 akaba aharuka kwitabira igikombe cy’isi cya  […]Irambuye

Umukecuru w’imyaka 113 yashakanye umusaza w’imyaka 70

Umukecuru Azathian Sawuti w’imyaka 113 yaba ariwe nyogokuru watunguye abantu ku isi kuko uyu mukecuru wo mu Bushinwa aherutse kwisazura agashakana n’umusaza w’imyaka 70 nk’uko bitangazwa na News10. Uyu musaza n’uyu mukecuru ngo bahuriye mu kigo cy’abasaza mu 2013 bakundanira aho, umusaza ariko ntiyifuje ko babana kuko  umukecuru amurusha imyaka 43 yose. Nyuma umusaza yaje […]Irambuye

Abakobwa 30 bahize abandi bahembwe nyuma y’amahugurwa ku ikoranabuhanga

Kuri uyu wa 29 Gicurasi Abakobwa bahagarariye uturere 30 tw’u Rwanda bitwaye neza kurusha abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye bahembwe na Imbuto Foundation ubwo hasozwaga amahugurwa bahise bagenerwa mu ikoranabuhanga ku kigo cya Tumba College of Technology. Aba bakobwa bamaze ibyumweru bitatu mu karere ka Rulindo mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba biga amasomo y’ibanze […]Irambuye

The Ben yasubiyemo indirimbo ya John Legend yitwa ‘All of

Mugisha Gisa Benjamin (The Ben) umuhanzi ukora injyana ya RnB, ijambo ku yasubiyemo indirimbo y’umuhanzi w’Umunyamerika uzwi cyane witwa John Legend yitwa ‘All of Me’. Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zimaze gusubirwamo n’abahanzi benshi batandukanye. Ku rubuga rwa Youtube imaze gusubirwamo inshuro zigera ku 885 000 The Ben yabwiye Umuseke ko impamvu  ari uko ari indirimbo […]Irambuye

en_USEnglish