Month: <span>February 2014</span>

Amavubi akomeje kwitegura gukina n'Intamba

Uyu munsi ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na APR FC mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura umukino uzayahuza  n’Intamba mu rugamba y’Abarundi uzaba kuri uyu wa 5 Werurwe. Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya FERWAFA iherereye i Remera Ikipe APR yatsinze ikipe y’igihugu ibitego 4 -0. Uyu mukino watangiye sa yine z’igitondo kandi […]Irambuye

"Nta mfashanyo y’umutekano ibaho," Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko arimo akorera mu turere mu rwego rwo kwegera abaturage, kuri uyu wa gatanu aho yari mu karere ka Rulindo yagarutse ku kamaro ku mutekano ku Banyarwanda ndetse yanasabye ibikorwaremezo byarushaho gufatwa neza. Perezida Kagame yamurikiwe ibikorwa binyuranye, abaturage b’akarere ka Rulindo bamaze kugeraho. Nk’uko Umuyobozi w’aka […]Irambuye

Grenwich Hotel: 30 ba mbere mu gitaramo cya Mani Martin

Kuva mu masaa tatu z’ijoro kuri uyu wa gatanu, umuhanzi umaze kwamamara mu Rwanda, Mani Martin mu ndirimbo ze z’umwimerere Nyafurika arataramira abakunzi be mu gitaramo cya Live muri Greenwich Hotel iherereye i Remera hafi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB n’inama y’igihugu y’itangazamakuru (MHC). Ubuyobozi bwa Greenwich Hotel bukaba bwateguriye udushya dutandukanye […]Irambuye

Fancois Hollande mu ruzindo rwa kabiri muri CAR

Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa Francois Hollande mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare 2014 yageze  i Bangui mu gihugu cya Centreafrique ahari Abasirikari 2000 b’igihugu cye. Muri uru ruzinduko rwe rwa kabiri muri iki gihugu kuva ingobo ze zagera muri iki gihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abasivile kuwa 5 Ukuboza , […]Irambuye

Gahunda nshya yo kwiga izafasha abiga imyuga kujya mu biraka

Ubwo Jerome Gasana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) yasobanuraga gahunda nshya y’imyigishirize ku banyeshuri ba IPRC-West, tariki ya 14 Gashyantare yavuze ko umunyeshuri azajya yiga umwaka yashaka akava mu ishuri akajya gushaka amafaranga akazagaruka abishatse. Umuyobozi wa WDA mu ijambo rye icyo gihe yagize ati “…Mu Rwanda umutekano urahari usesuye turashishikariza ikigo […]Irambuye

Kigeme: Icyiciro cya mbere cy'impunzi z’Abanyekongo kigiye koherezwa USA

Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abanyekongo 37 zabaga mu nkambi ya Gihembe ziroherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu mpera z’iki cyumweru. Ni muri gahunda USA igira buri mwaka igamije gufasha impunzi cyane cyane abana bakiri bato n’imfubyi. Amakuru aravuga ko mu gihe kiza hazagenda n’ibindi byiciro, gahunda ikazarangira impunzi zigera kuri 500 zizatoranywa mu […]Irambuye

USA: Amakosa ya UN mu Rwanda ashobora kwisubiramo muri Syria

New York-Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga, (UN), Ban Ki-moon yatangije imihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku nshuro ya 20, akaba yavuze ko  ibibera muri Syria ari agahomeramunwa. Ki-moon yanatunze agatoki ibibera mu gihugu cya Centrafrika, avuga ko hari guhonyorwa uburenganzira bwa muntu ku buryo ndengakamere kandi bigaragarira buri wese. Ibi byose […]Irambuye

Miss Akineza Carmen mu rukundo na Kitoko?

Igisonga cya mbere cya Missrwanda 2014  Akineza Carmen yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick ubu uba mu gihugu cy’u Bwongereza aho yagiye mu mashuri. Carmen aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yaciye ku ruhande ibyo kuba ari mu rukundo na Kitoko. Gusa ati “Ni umushuti wanjye bisanzwe.” Ku ishusho iranga Akineza Carmen kuri WhatsApp ye, hagaragaraho […]Irambuye

Uganda: Banki y'isi yabasubikiye inkunga

Abayobozi bakuru ba Banki y’isi baratangaza ko bigijeyo igihe cyo gutanga inkunga yari igenewe gufasha inzego z’ubuzima mu gihugu cya Uganda kubera ko Perezida Museveni yasinye itegeko rihana ubutinganyi muri kiriya gihugu. Aba bayobozi bavuka ko bafite amakenga ko iyi nkunga iramutse itanzwe nk’uko byari biteganyijwe yakoreshwa mu bindi bintu itagenewe. Mu kiganiro Umuyobozi mukuru […]Irambuye

ONU yakuye amasomo akomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi-Ban Kimoon

Ejo kuwa kane mu gutangiza ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku ncuro ya 20, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Ban Ki-Moon yatangaje ko umuryango ayoboye wakuye amasomo akomeye ku myitwarire y’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wananiwe gutabara. Ban Ki-Moon yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ibihe […]Irambuye

en_USEnglish