Month: <span>January 2014</span>

Menya bimwe ku muhanzi Aaron Nitunga

Aaron Nitunga niyo mazina ye, nubwo ajya atintwa “Tunga wa Tunga”  yavukiye i Burundi amenyekana cyane no mu Rwanda mu myaka yashize. Ubu akunda kuba ari muri Canada rimwe na rimwe akaba no mu Bubiligi. Yavutse mu  1964, arubatse. Ni umuhanzi uzwiho ubuhanga ucuranga umuziki ukundwa, ni umucuranzi, anatunganya indirimbo. Yatangiye kuririmba no gukora ibijyanye […]Irambuye

New Dalhi baratangira kwibuka ku ncuro ya 20 abazize Jenoside

Kuri uyu wa gatanu, i New Delhi, umurwa mukuru w’igihugu cy’u Buhinde baratangiza ku mugaragaro gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku ncuro ya 20. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa urabera ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gusakaza amakuru (UN Information Center) mu Buhinde na Bhutan. Umuhango nyir’izina uratangira mu maa cyenda z’igicamutsi ku masaa […]Irambuye

Nsengimana Philbert arasaba urubyiruko gusubira ku muco wo kwiharika

Ibi Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, yabisabye urubyiruko kuri uyu wa 30 Mutarama ubwo yagiranaga ibiganiro na rwo mu gikorwa cy’ubukanguramba ku ikoreshwa ry’ikoranabunga mu karere ka Rubavu. Urubyiruko rwiganjemo ururangije amashuri yisumbuye rwagaragaje imbogamizi y’amikoro rufite mu buzima bwa buri munsi. Miinisitiri w’Urubyiruko n’Ikorahabunga, Nsengmana Philbert yabwiye uru rubyiruko ko kugira ngo izi mbogamizi […]Irambuye

Rubavu: Impanuka y’imodoka yahitanye babiri

Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe arakomereka bikomeye cyane mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo kuwa kane tariki 30 Mutarama mu masaa tanu z’amanywa, ku muhanda Musanze-Rubavu. Polisi ivuga ko imodoka yo mu gihugu cya Uganda ifite ibiyiranga UAQ 815G, yarenze umuhanda igeze mu Murenge wa Nyakiriba. Umwe mu bitabye Imana yari umunyarwanda witwa Eric Ndayambaje […]Irambuye

U Rwanda rwanenze Congo guhora irega muri UN

Mu nama y’akanama gashinzwe Umutekano mu muryango w’Abibumbye kuwa 30 Kanama, Amb. Ignace Gata Mativa uhagarariye Congo mu muryango w’Abibumbye yongeye guterura ashinja u Rwanda guhungabanya uburasirazuba bw’igihugu cye, Amb Richard Gasana uhagarariye u Rwanda ahawe ijambo avuga ko u Rwanda rurambiwe ibyo birego ashimangira ko u Rwanda nta nyungu na nto rufite mu guhungabanya […]Irambuye

Ubuyapani bwiyemeje gushyigikira umwuga w’ubudozi mu Rwanda

Mu gikorwa cyo kwerekana ibikorwa by’umushinga Kyoto Reborn bifasha cyane guteza imbere abagore binyuze mu kubigisha umwuga w’ubudozi, Amb. w’Ubuyapani mu Rwanda Kazuya Ogawa, yatangaje kuri uyu wagatatu ko Ubuyapani buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu iterambere. Umushinga Kyoto Reborn ukorera mu bihugu byinshi muri Aziya watangije ibikorwa byawo mu Rwanda mu Kigo cyigisha Ubumenyingiro cy’i […]Irambuye

“Kuririmba ngo 'nta gishoro' ni uguta umwanya” – Nduwayezu

Ishuri ryigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli RTUC kuri uyu wa 30 Mutarama ryakomeje igikorwa cyo kureba imishinga y’abarangije muri iri shuri yabaye myiza kandi yagize icyo igeraho ngo ihembwe, mu rwego rwo gushishikariza abaharangije n’abandi bose kwihangira imirimo. Nduwayezu, umwe mu baharangije wishyize hamwe na bagenzi be bagahera ku busa avuga ko ubu bameze neza, kandi agasaba […]Irambuye

en_USEnglish