Month: <span>August 2013</span>

Misiri- Dr Mahmoud Ezzat, umuyobozi mushya wa Muslims Brotherhood

Dr. Mahmoud Ezzat, yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho mu ishyaka rishingiye ku buvandimwe bw’Absilamu (Muslims Brotherhood Party) rya perezida wahiritswe Morsi Mohamed nyuma y’aho uwari umuyobozi mukuru Mohamed Badie, yaterewe muri yombi. Mohamed Badie yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama, mu nzu yabagamo mu mujyi wa Cairo. Ibi byatumye Dr Mahmoud Ezzat […]Irambuye

Hon Mushikiwabo yibukije ko Meles Zenawi yitangiye Africa

I Addis Ababa kuri uyu wa 20 Kanama mu muhango wo kwibuka umwaka umwe ushize uwari Ministre w’Intebe wa Ethiopia Meles Zenawi yitabye Imana, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda wari muri uwo muhango yavuze ko Zenawi yitangiye cyane Africa. Muri uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya mbere, Ministre Mushikiwabo Louise yari ahagarariye Perezida Kagame, […]Irambuye

Muhanga: Abacuruzi 90% bakiranye ingoga gusora bifashishije ikoranabuhanga

Mu nama yahuje Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu Bumbakare Pierre Célestin n’abacuruzi batandukanye bo mu Karere ka Muhanga yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2013, yashimye urwego abasoreshwa bo mu Karere ka muhanga bagezeho no kuba barumvise vuba gahunda nshya y’itangwa ry’imisoro binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga. Bumbakare Pierre Célestin yavuze ko iyi […]Irambuye

Kenya: Buri mwaka abagore 2 500 bahitanwa no gukuramo inda

Buri mwaka abagore bagera kuri 2500 bahitanwa no gukurirwamo inda ku buryo bukozwe nabi nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwakozwe kubijyanye n’ubuzima muri Kenya. Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira ubuzima (Ipas Health Alliance) hafi y’ibihugu byose bwerekanye ko nibura buri mwaka abagore barenga ibihumbi 300 bakuramo inda, izigera ku bihumbi 20 zigakurirwamo kwa muganga. Umushakashatsi w’ifatizo […]Irambuye

Itsinda rishya ririmo abahoze muri KGB rishobora kuzamo n’umuraperi Sajou

Umuhanzi Rurangwa Gaston umenyerewe nka Mr Skizzy wahoze mu itsinda rya Kigali Boys Entertainment (KGB) aratangaza ko vuba bidatinze imishyikirano arimo n’umuraperi Sajou niramuka igenze neza uko abyifuza hazavuka itsinda rishya, nibidakunda kandi ngo azakomeza gukora wenyine igihe cyose MYP akiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Skizzy ubu ukina no mu ikinamico urunana nk’umuyobozi wa […]Irambuye

Nigeria: Nyuma ya Boko Haram, ubu havutse undi witwa Kala

Mu gihe ikibazo cya Boko Haram kitarakemuka muri Nigeria kubera  ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bushingiye ku gushaka kumvisha abanyanigeria ko bagomba kugendera ku mahame y’idini ya Islam, ubu havutse undi witwa Kala Kato nawo wa kislam. Uyu mutwe watangiriye muri Leta ya Niger ko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba, uyu mutwe wo ngo ugendera ku bitekerezo bitandukanye […]Irambuye

"Ba myugariro banjye banteye impungenge" – Tardy Richard

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 kuri  uyu wa mbere  yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Kiyovu Sports mu rwego rwo kwitegura imikino ya Francophonie igomba kubera mu Bufaransa muri uku kwezi kwa Nzeri, uyu mukino warangiye Kiyovu itsinze 1 – 0 bw’Amavubi y’umutoza Richard Tardy wahise atangaza ko abona impungenge muri ba myugariro be. […]Irambuye

KIE: Abagiye kurangiza mu ishami rya “Economics and Business” biga

Mu gihe abandi banyeshuri barangije mu ishuri nderabarezi rya Kigali “KIE” muri 2013 bazahabwa impamyabumenyi zabo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2013, abigaga nijoro mu gashami k’ubukungu n’ubushoramari( Department of Economic and business studies) bari mu gihirahiro kuko bahinduriwe ku buryo butunguranye igihe cyo kwimenyereza (stage), biteganyijwe ko kizarangira tariki ya 30 […]Irambuye

Misiri : Umuyobozi wa Muslim Brotherhood yafashwe

Abatavuga rumwe n’imyigaragambyo bavuga ko ari we uri inyuma y’abantu bigabije imihanda mu Misiri bashyigikiye uwari Perezida Mohamed Morsi bo mu ishyaka rya Muslim Brotherhood. Police yatangaje ko yamutaye muri yombi, uwo ni Mohammed Badie uyobora Muslim Brotherhood. Uyu mugabo ngo yafatiwe mu gace ka Nasr mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Cairo. Iki gihugu ubu kiri […]Irambuye

en_USEnglish