Month: <span>February 2013</span>

Innocent Kagame yahitanywe na moto iminsi 31 mbere y’ubukwe bwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gashyantare ahagana saa sita z’ijoro, Innocent Kagame wari mu myiteguro y’ubukwe bwe, yahitanywe n’impanuka ya moto yabereye ahitwa kuri Payage mu mujyi wa Kigali. Umumotari wari umutwaye we yajyanywe kwa muganga ubu akaba amerewe nabi. Ni impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije wa Moto, ntawayigonze ntanuwo yagonze nkuko byemezwa n’umumotari wayobonye […]Irambuye

Ubutaliyani mu ikorosi rya politiki, habuze utsinda amatora

Mu matora Abataliyani baramukiyemo guhera ku italiki ya 24 kugeza kuya 25, ibyayavuyemo ni uko ntawayatsinze nubwo ishyaka rya PD rishingiye ku mpinduramatwara (partie gauche) rirangajwe imbere na Luigi Bersani ryaje imbere ho gatoya y’ishyaka rya PDL(popolo della libertà) riyobowe na Silvio Berlusconi. Ishyaka ry’impinduramatwara PD (partito democratico) riyoboye andi mashyaka matoya agendera ku mahame […]Irambuye

Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé

Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y’ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w’ubu bwishingizi. Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza […]Irambuye

MTN yatanze inkunga ku bangirijwe n’imvura yo muri week end

Nyuma y’uko imvura y’umurindi yangirije abatuye mu turere dutatu tw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 27 Gashyantare isosiyete y’itumanaho ya MTN yatanze inkunga kuri utu turere igenewe abasizwe iheruheru n’iyo mvura. Iyi mvura yahitanye abantu batandatu isenya amazu agera kuri 915; 452 yo mu karere ka Nyarugenge, 321 mu karere ka Gasabo na 142 mu […]Irambuye

PROFEMME – Uburinganire n’iterambere ry’umugore bigeze ahashimishije

PROFEMME Twese Hamwe, ni impuzamashyirahamwe iri mu zimaze igihe kinini zikorera mu gihugu, ubu yitegura kwiziha isabukuru y’imyaka 20 iharanira iterambere n’uburenganzira bw’umugore mu Rwanda, iratangaza ko ubu ishimishijwe no kuba muri icyo gihe imaze hari byinshi byagezweho mubyo baharaniraga, ariko bagikomeza guharanira n’ubu. PROFEMME Twese Hamwe yatangiye mu 1992, mu kiganiro n’abanyamakuru Madame Kanakuze […]Irambuye

Nimundebe, ntabwo ndi umuntu ushaka mandat ya gatatu – Kagame

Mu kiganiro n’abanyamakuru kirangiye ku biro by’umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 27 Gashyantare, President Kagame yamaze umwanya munini asubiza ku kibazo cya mandat ya gatatu cyagiye kimubazwaho kenshi. President Paul Kagame yavuze ko kuri we abamubaza iki kibazo abona ari ikibazo cy’icyizere bamufitiye cyangwa batamufitiye. Yavuze ko ku muntu umufitiye icyizere atakabaye amubaza icyo kibazo […]Irambuye

Ngoma: Umuvuzi magendu akurikiranywe guhitana umurwayi

Abavuzi gakondo kimwe n’abandi bavuzi muri rusange iyo bagejejweho umurwayi hakiri kare akunze gukira. Ariko siko byagenze mu Karere ka Ngoma ho mu Murenge wa Sake ,kuko hari umuvuzi gakondo  uri mu maboko ya polisi i Sake, kuva kuri uyu wa mbere aho akurikiranyweho urupfu rw’umurwayi. Uwo murwayi wari uzwi ku izina rya Habinshuti       yakomokaga […]Irambuye

Gicumbi: Abagabo bisiramuza baragabanutse cyane

Nubwo nta mibare igaragara barakorera ubushakashatsi, ushinzwe kwakira abantu mu bitaro bya Byumba yatangarije Umuseke.com ko umubare w’abagabo baganaga ibi bitaro baje kwisiramuza (gukebwa) wagabanutse cyane. Mu bice by’ibyaro, (na Gicumbi irimo) ubusanzwe ngo niho hari umubare munini w’abagabo n’abahungu batakebwe ariho wiganje nkuko Sinzinkayo Simeon ushinzwe ‘Public relation’ kuri ibi bitaro abyemeza. Impamvu Sinzinkayo […]Irambuye

Kwaba ‘dreadlocks’ muri South Africa byabaye icyorezo

Mu minsi ishize havuzwe cyane inkuru ya Jack Maseko umunyazimbabwe wibwe ibisage (dread) bye n’abagabo batatu i Johannesburg. Ubu bujura ubu ngo buraca ibintu muri iki gihugu. Jack Maseko wari umaze imyaka itatu ateretse ibyo bisage bye avuga ko yajyaga abona abantu bacuruza bene iyo misatsi ku mihanda ariko ntakamenye aho ituruka. Ibisage bifata imyaka […]Irambuye

FESPAD i Huye byari ibicika

Mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuri uyu wa 26 Gashyantare kuva ku gicamunsi, niho habereye Iserukiramuco Nyafrika riri kubera mu Rwanda. Ni ibirori by’itabiriwe cyane cyane n’urubyiruko rwinshi rw’i Huye, rwiganjemo urwo muri Kaminuza n’urwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri kariya karere. Habayeho amarushanwa y’imbyino gakondo ndetse no mu mbyino za kizungu yashimishije abari […]Irambuye

en_USEnglish