Ibyishimo byinshi, urugwiro rubaranga, gukorana umurava imyitozo baba barimo, bakanyuzamo bagatera urwenya ndetse bagatebya bimwe bya kinyarwanda, niko twabasanze bameze ubwo twabasuraga aho bakorera imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2013. Ni abasore n’inkumi bakiri batoya bigaragarira buri wese bibumbiye mu Itorero Indangamirwa, iyo muganiriye bakubwira ko bashishikajwe no kubungabunga umuco w’igihugu […]Irambuye
Umuntu wese ntiyakumva ko isanduku y’igihugu ibura amafaranga kugera n’aho isigarana amadorali y’amerika 217 gusa nkuko byatangajwe na BBC. Ibi niko bimeze mu gihugu cya Zimbabwe aho Banki Nkuru y’Igihugu isigaranye amafaranga ya Leta angana n’amadorali 217 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana na mirongo itatu n’umunani (138,000). Aya mafaranga y’intica ntikize […]Irambuye
Abantu bagera kuri 70 nibo bamaze gutangazwa ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu cya Mozambique. Uretse aba mirongo irindwi bahitanywe n’imyuzure, abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) bakuwe mu byayo n’iyi mvura igikomeje kugwa kugeza n’ubu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri icyo gihugu. Mu cyumweru gishize nibwo imvura yari yibasiye […]Irambuye
Ntawurikura Mathias wigeze guserukira u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshanu, yaba agiye kuba umutoza w’abiruka ahantu harehare ni ukuvuga ibirometero 21 na 42 bita Marathon. Nkezabo Jean Damascène, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA), yatangaje ko Ntawurikura ari umwe mu bakoze amateka mu kwiruka ahantu harehare bityo asanga afite uburambe akaba yagira […]Irambuye
Bamwe mu bacamanza mu Ubufaransa bemereye TV5 kuri uyu wa gatatu ko Innocent Musabyimana ukekwaho uruhare muri Genocide azoherezwa mu Rwanda nkuko ubutabera bw’u Rwanda rwabisabye. Igisigaye ngo ni uko Ministre w’Intebe wa France yemeza cyangwa ntiyemere ko uyu mugabo wafatiwe i Dijon tariki 11 z’uku yoherezwa mu Rwanda . Uyu mugabo, akurikiranyeho gukora Genocide, […]Irambuye
Mu murenge wa Byumba Akarere ka Gicumbi, bamwe mu bahatuye batema ishyamba rikiri rito shashakisha aho bahinga batitaye ku kuba hahanamye. Nubwo muri aka karere mu gihe cy’imvura hari mu havugwa byinshi byangizwa n’imvura ahanini, abaturage bamwe bo bakomeje kuvunira amatwi mu biti ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije cyane cyane amashyamba. Umwe mu baturage b’umudugudu […]Irambuye
Umugabo yabonye akayabo k’ibihumbi 10,000 by’amadolari bitewe no kuba ariwe ufite isura mbi ku isi kandi ariwe ubyikoreye atariko yavutse. Tang Shuquan wo mu Mujyi wa Chengdu mi gihugu cy’u Bushinwa yabonye aka kayabo ndetse anabona umudari w’uko afite isura mbi ugereranyije n’abantu bose baba ku isi. Uwo mudari ukaba utangwa na Guiness de Record […]Irambuye
Kwikoraho kenshi mu isura, cyane cyane igice cy’ahari izuru ndetse n’ahahegereye, si byiza na buke kuko uramutse umennye uduheri cyangwa ukahakomeretsa uko ubonye kose bishobora kukumerera nabi hafi kuba byanaguhitana. Akenshi abantu ntibakunda kuba bakwibuza kwikoraho mu isura. Akenshi baba bumva bakwiyemeza kwikuraho ikintu cyose gisa nk’aho kitaboneye babasha kwibonaho mu ndorerwamo. Ikibi rero akenshi […]Irambuye
Mu giterane cyateguwe n’urusengero Healing Center Church rubarizwa i Remera batumiye Pasiteri Bugembe Wilson umwe mu bakunzwe cyane muri Uganda. Ni ku nshuro ye ya mbere, uyu mugabo uzaba aturutse muri Uganda azaba aje gutaramira Abanyarwanda. Uretse Wilson Bugembe uzaba uri muri iki giterane hazaba hari n’Umuhanzi Dudu Theophile Ndizihiwe wo mu gihugu cy’u Burundi […]Irambuye
Saa moya za mu gitondo ubwo bari bageze ku kazi biteguye gukora, abakozi ba Radiant Insurance Company basanze ku marembo hari ba “Local Defence” bababuza kwinjira, kuko Umujyi wa Kigali wategetse ko nta mukozi n’umwe ugomba kwinjira imbere mu nyubako. Nta bisobanuro byinshi bigeze bahabwa kuko itangazo rimanitse ku miryango itatu y’aho Sosiyete y’Ubwishingizi Radiant […]Irambuye