Month: <span>January 2013</span>

Abayobozi ba M23 bashyizwe mu kato

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi kongeye gufatira ibihano abayobozi bakuru b’umutwe wa M23, kategeko nta hantu na hamwe bemerewe kujya. Abafatiwe ibihano byo kutagira aho batarabukira, ku isonga ni Jean-Marie Runiga Lugerero na Eric Badege bafatwa nk’abayobozi ba givile b’uyu mutwe uherutse kwigarurira Umujyi wa Goma iminsi 12. Iki cyemezo kandi kirareba umuyobozi […]Irambuye

Abarundi 13 bafatiwe mu Rwanda badafite ibyangombwa

Abarundi 13 babaga mu Rwanda, Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu, batawe muri yombi n’inzego za polisi. Gufata aba Barundi babaga mu Rwanda nta byangombwa byabaye ku mpera y’uyu mwaka ubwo polisi ku bufatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Karere ka Kayonza bakoraga umukwabu mu rwego rwo gukaza umutekano […]Irambuye

Babaze inka 50 mu busabane busoza umwaka

Mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012 no gutangira umwaka wa 2013, abaturage batuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakoze ubusabane babaga inka 50. Abaturage bose b’Umurenge wa Mudende bishimira iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kwifurizanya umwaka basangira akaboga kuko hari abadashobora kubona ubushobozi bwo kukagura. Gusa muri iki gikorwa […]Irambuye

Cote d’Ivoire: 61 Bazize ibyishimo bya Bonane

Igihugu cya Cote d’Ivoire cyatangiranye amarira n’agahinda umwaka wa 2013 nyuma yo gupfusha abantu barenga 60; bapfuye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2012 rishyira iya Mbere Mutarama 2013. Abantu barenga 60 bapfuye abandi barenga 50 barakomereka bikabije, bitewe n’umubyigano wabereye kuri Sitade d’Abidjad ahari hateraniye imbaga y’abantu benshi bari baje kwizihiza itangira ry’umwaka wa […]Irambuye

U Rwanda rwatangiye imirimo mu Kanama ka LONI gashinzwe umutekano

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mutarama 2013 nibwo rwatangiye imirimo yarwo mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi nk’umunyamuryango udahoraho mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni ukuvuga umwaka wa 2013 n’uwa 2014. U Rwanda rwatorewe uyu mwanya mu Kanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ku itariki ya 18 Ukwakira, ku majwi […]Irambuye

Umunsi wababaje Obama kuva yaba Perezida

Kuva yatorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Ameika, akicara muri White House, Perezida Obama ntazigera yibagirwa umunsi hicwaga abantu 26 barimo abanyeshuri 20 b’imyaka itandatu n’irindwi. Ubu bwicanyi bwakuye umutima Perezida Obama bwabaye kuwa 14 Ukuboza 2012 bukorewe mu Mujyi muto witwa Newtown uhereyereye muri Leta ya Connecticut. Mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya […]Irambuye

Ese koko urusenda rutuma umuntu ashaka gutera akabariro?

Ni kenshi usanga bavuga ko urusenda rutuma umuntu ashobora gukenera imibonano mpuzabitsina, ku buryo hari n’abavuga ko kurukoresha mu mafumguro bishobora kuba ari icyaha. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiribwa bitatu bishobora kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’urusenda rurimo nk’uko ‘health magazine’ ibitangaza. 1. Shokora Iki ni ikiribwa bavuga ko kidatandukana n’abashaka kubwirana […]Irambuye

Umwaka utangiranye ibiciro bishya bya lisansi na mazutu

Nkuko byatangajwe na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Mutarama 2013, igiciro cya Essence na Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 1000 kuri litiro imwe. Umwaka wa 2012 urangiye igiciro cy’ibikomoka kuri Petrole (Essence na Mazutu) byaguraga amafranga 1050 kuri litiro ariko kubera n’imanuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga […]Irambuye

Rubavu: Umukecuru w’imyaka 100 afite abamukomokaho 170

Umukecuru witwa Nyirarugendo Debola ukomoka mu Karere ka Rubavu amaze imyaka 100 avutse akaba afite abamukomokaho barenga 170. Isabukuru y’imyaka ijana yayizihije ku itariki ya 29 Ukuboza 2012. Umuryango ukomoka kuri Nyirarugendo umaze kurenga abantu 170 barimo ubuvivi 5, abuzukuruza 65, abazukuru 45 n’abana umunani bose bamushima kubaba hafi abagira inama zo kubaho. Nyirarugendo avuga […]Irambuye

en_USEnglish