Month: <span>July 2012</span>

Mario Balotelli arasaba ko bapima niba umwana ari uwe koko

Updates/ 06 Nyakanga 2012: Balotelli yasabye ko hakorwa isuzuma ryemeza ko inda Rafaella Fico atwite ari iye koko. Raffaella Fico wahoze ari umukunzi wa Mario Balotelli yatangaje ko aherutse kumwerurira ko atwite inda ye, iyi ngo yari inkuru nziza cyane yabwiye Balotelli kuri telephone amasaha macye mbere y’uko asezerera abadage abatsinze ibitego bibiri. Fico w’imyaka […]Irambuye

Ntabwo Bull Dog yava muri PGSS II ngo undi muntu

Uyu mu raperi uri mu bahabwa amahirwe menshi mu bahanzi barindwi basigaye bahatanira gutwara iri rushanwa yatangarije Umuseke.com ko kuva mu irushanwa kwa mugenzi we Bull Dog byamubabaje cyane ariko bikanamwongerera imbaraga zo gukora cyane kugirango azatware iri rushanwa. Jay Polly yavuze ko agomba gukora ibishoboka byose akegukana iri rushanwa kugirango agaragaze ko nubwo umuryango […]Irambuye

China: Havutse umwana upima inshuro ebyiri abasanzwe

Mu ntara ya Anhui muri Chine, havutse umwana udasanzwe watunguye abaganga ubwo yashyirwaga ku munzani. Uyu mwana w’umuhungu yavukanye ibiro bitandatu na garama 22 (6.08kg). Ibi biro yavukanye urebye ni inshuro ebyiri z’ibiro umwana usanzwe avukana ubundi udakunze kurenza ibiro bitatu na garama 62 (3.62kg). Uyu mwana wavutse aremereye bidasanzwe yabyawe n’umugore w’imyaka 41. Mu […]Irambuye

Rayon Sports yareze APR FC gukinisha abakinnyi batemewe

03/07/2012 – Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Rayon Sports yatanze ikirego ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko nubwo ikipe ya APR yabavanyemo ariko yakinishije abakinnyi batari bemerewe gukina irushanwa rya MTN Peace cup. Abo bakinnyi ni abasore bakiri bato; Mubumbyi Barnabé, Maxime Sekamana na Bayama Nova, APR yavanye mu ikipe y’Intare […]Irambuye

Muhanga: Umugabo wishwe azira gukiza umwana wari usagariwe

Zigiranyirazo Francois w’imyaka 28 yishwe n’abasore babiri bamuziza ko yashatse gukiza umwana bashakaga gusagarira. Hari tariki 01/07/2012, mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Ngaru, umurenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga. Ubwo uyu mugabo n’umugore we bavaga kwisengerera mu kabari babonye abasore babiri bari kwambura umwana w’umuhungu akaradiyo yari afite. Umugabo yahise ajya kumutabara maze […]Irambuye

Abacamanza batandatu bemerewe guhagarika imirimo yabo

Abacamanza batandatu bari basanzwe bakorera mu nkiko zitandukanye mu gihugu bemerewe n’inama nkuru y’Abacamanza guhagarika imirimo yabo naho umwe arirukanwa burundu, nkuko byemejwe kuwa mbere tariki 2 Nyakanga. Mu nama yari iyobowe n’Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, yanzuye ko aba bacamanza bahagaritse ku mpamvu zabo bwite ariko ko undi umwe we wari umwanditsi w’Urukiko […]Irambuye

Burera: Koperative “Turwanye Ubukene” yahawe imashini ihinga ngo inoze ubuhinzi

Koperative “Turwanye Ubukene”, ikora ibijyanye n’ubuhinzi, yo mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera yahawe imashini ihinga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi ikora. Iyo koperative isanzwe ikorera ubuhinzi mu gishanga cyiri mu murenge wa Cyeru. Ifite abanyamuryango 70. Kuba ariyo yahawe iyo mashini ihinga ni uko ariyo ikora ibikorwa by’ubuhinzi bitandukanye biteza […]Irambuye

Karongi: imyaka 18 ishize ikwiye gusigira abanyarwanda isomo

Mu ijambo Umuyobozi w’akarere ka Karongi yagejeje ku mbaga y’abaturage bari bitabiriye ibirori yashimangiye ko iyi myaka 50 ishize u Rwanda rwigenga, by’umwihariko imyaka 18 ishize u Rwanda rwibohoye ikwiye gusigira abanyarwanda isomo ry’aho bavuye n’aho bageze. Muri uyu muhango wabereye mu murenge wa Gishyita, Mayor wa Karongi Kayumba Bernard yagize ati: “Isomo dukuramo rya […]Irambuye

Rwandair yatangiye kwerekeza i Mwanza muri Tanzania

Sosiyete nyarwanda y’indege Rwandair kuri uyu wa mbere yatangije ingendo zayo Kigali-Mwanza ; Mwanza-Kigali. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete y’indege ishinzwe gutwara abantu n’ibintu bavuga ko iyi sosiyete izajya ikora ingendo 3 mu cyumweru. Isaa tatu n’iminota 45 ku isaha yo mu Rwanda nibwo indege y’isosiyete Rwandair yari ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe […]Irambuye

en_USEnglish