Month: <span>July 2012</span>

Rulindo igiye kubona ibitaro bisimbura ibya Rutongo byo mu 1938

Nyuma yo gusura ibitaro bya Rutongo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnès Binagwaho atangaza ko bicyeneye gusimbuzwa ibindi bitaro kuko ibi bishaje. Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko ibitaro bizasimbura ibya Rutongo bizuzura mu myaka 2 naho ibyubatse Rutongo bigakurwaho cyane ko bitakijyanye n’igihe. Ibitarp bya Rutongo byubatswe mu gihe cy’ubukoloni mu 1938 bigamije gufasha abacukura […]Irambuye

Ruhango: Ikimansuro gihangayikishije imiryango

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa mu mujyi wa Ruhango hatangijwe imyidagaduro y’ibimansuro, abagore baratangaza ko bahangayitse cyane kubera ko abagabo benshi batagitaha kare ndetse ngo n’ihaho bageneraga ingo zabo ryaragabanutse. Ihaho ryagenerwaga urugo abagabo benshi ngo basigaye barijyana kureba no guha abakobwa baba bari kubabyinira imbere bambaye hafi ubusa. Umugore wanze ko amazina atangazwa yagize ati […]Irambuye

Gina Rinehart: umugore ukize kurusha abandi ku Isi

Umugore ukize kurusha abandi ku Isi nkuko bitangazwa na BRW Magasine, si Oprah Winfrey, Queen Elizabeth II cyangwa Liliane Bettencourt basanzwe bazwiho ubutunzi bwinshi cyane. Ahubwo ni Gina Rinehart, umugore utavugwa rwose wo muri Australia wibera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abajijwe muri macye icyo yita ubwiza, ntiyavuze imiringa y’izahabu yambara mu ijosi gusa, cyangwa ngo […]Irambuye

Byifashe nabi ku banyarwanda n’abavuga ikinyarwanda i Goma

Updates (10 – 07 – 2012 11h): Nyuma y’uko Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku asabye abamotari n’abandi bose bagiraga uruhare mu gushushubikanya abanyarwanda kubihagarika, agahenge ubu kagarutse ku banyarwanda baba, biga cyangwa bakorera business i Goma. Nubwo umupaka wa Petite Bariere wongeye kwakira urujya n’uruza nk’ibisanzwe, ngo haracyari ubwoba ku banyeshuri biga i […]Irambuye

Kenya: Manuhe yishwe azira kumenya aho Kabuga aherereye

Urupfu rw’umusore witwa Manuhe wishwe mu mpera za 2002 ntabwo rwasobanutse, Police yatangaje ko yiyahuye mu cyumba yari aryamyemo iwe. Umuvandimwe we, Josephat Mureithi Gichuki, yatangaje kuri uyu wa 8 Nyakanga 2012 ko azi neza ko umuvandimwe we Munuhe atiyahuye, ahubwo yishwe azira kuba yaraketsweho na bamwe mu bayobozi muri Kenya ko yari agiye kubwira […]Irambuye

Umuvunyi wa Malawi yaje gusura uwo mu Rwanda

Kimihurura – Umuvunyi wa Malawi Madame Dr Tujilane Chizumila ari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda aho yatangaje ko baje kureba icyo bakwigira ku rwego rw’Umuvnyi mu Rwanda, cyane cyane mu gukemura bibazo hagati y’abaturage ubwabo. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Madame Chizumila yavuze ko n’ubwo imikorere y’inzego zombi ijya gusa, ariko […]Irambuye

Kuki Canada yagabanyije inkunga yayo ku Rwanda? – Will Ferguson

Will Ferguson, ni umwanditsi w’umunyacanada mu gitangazamakuru cya CalgaryHerald, kuri uyu wa 8 Nyakanga yasohoye inyandiko agaya igihugu cye kugabanya inkunga cyagenerega u Rwanda mu gihe iki gihugu kigaragaza gukoresha neza ibyo cyahawe cyiteza imbere. Muri iyi nyandiko ye, aragira ati: “Nyuma y’amahano ya Genocide, Isi yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwakize ibikomere, kuva mu mage […]Irambuye

Yannick Nihangaza amaze amezi 3 muri Coma nyuma yo gukubitwa

Yannick Nihangaza umwana w’imyaka 23 ukomoka i Burundi, kuva tariki 22 z’ukwa kane uyu mwaka ari muri Coma mu bitaro byigenga by’i Punjab nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abasore b’abahinde batangiye gutabwa muri yombi. Yannick yigaga mu ishami rya Computer Science muri Lovely Professional University mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubuhinde muri Leta ya Punjab, yakubitiwe hafi y’aho […]Irambuye

Riderman, Urban Boys na Dream Boys basezerewe muri PGGSS II.

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga, mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangajwe uko aba bahanzi nyarwanda batowe n’amajwi bagize, kuri iki kiciro cya kabiri ubwo aba basezererwaga. Iyi ni imibare igaragaza amajwi batoreweho: Gikondo – Aba bahanzi batatu nibo basezerewe kuri uyu mugoroba tariki 07 Nyakanya 2012, irushanwa ubu rikaba risigayemo abahanzi bane gusa. Mu muhango […]Irambuye

Abagore bakiri bato ngo bagira amashyushyu y’imibonano mpuzabitsina nyuma yo

Ubundi ubusanzwe ngo abagore nyuma yo kwibaruka ntibajya bagira amashyushyu yo gukora imibonano mpuzabitsina, uretse wenda rimwe na rimwe, ariko mu Bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya MICHIGAN (Michigan University) bwerekanye ibitandukanye n’ibi ko ahubwo abagore batagirira amashyushyu imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara. Mu nyigo yabo bavuga ko uretse umunaniro, cyangwa se imisemburo ibaye itameze neza, […]Irambuye

en_USEnglish