Month: <span>May 2012</span>

Gakenke: Umubyeyi yabyaye uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze

Nyiranizeyimana Claudine w’imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Buganda, akagali ka Karukungu, umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke yibarutse uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 23/05/2012. Uyu mubyeyi ubyaye uburiza (umwana wa mbere), yabyariye mu bitaro bikuru bya Nemba mu karere ka Gakenke abyara neza ariko uruhinja ruvuka […]Irambuye

Abanyeshuri biga ubuvuzi muri UNR bagaye muganga waminuje nka Sindikubwabo

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda basuye urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/05/2012, baboneraho kugaya muganga wari waraminuje nka Theodore Sindukabwabo wagize uruhare rutaziguye mu byabaye mu Rwanda. Nyuma yo kuzenguruka urwibutso, umwe mubari muri icyo gikorwa yabwiye Umuseke.com ko icyamukoze ku mutima […]Irambuye

Inama y’Abaministri kuri uyu wa gatanu yagarutse ku biza n’ibiyobyabwenge

None kuwa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama harimo ikibazo cy’ibiza byibasiye uturere tw’amajyaruguru y’u Rwanda, ndetse na gahunda yo kurangira ibiyobyabwenge yatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko, n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi. Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye […]Irambuye

Canada: Gari yamoshi yamuciye hejuru yasinze ararokoka

Muri Canada umugabo wasinze gari ya moshi yamuciye hejuru mu nzira yayo ariko ararokoka ndetse ntiyanakomereka. National post ivuga ko uyu mugabo yaguye mu nzira y’iyi “Train” maze agahita yisinzirira, igihe gari ya moshi yahageraga, uwari uyitwaye yavugije ihoni ndetse agerageza kuyihagarika ariko ntibyashoboka. Uyu munyamahirwe ngo wari yasinze cyane ntabwo yabashije kumva izo ntabaza […]Irambuye

Abana b’abakobwa bagera ku 130 000 bari gukingirwa kanseri y’inkondo

Abana b’abakobwa bagera ku 130 000 nibo bagomba guhabwa urukiko rwa kanseri y’inkondo y’umura, uru rukingo rukaba baratangiye kuruhabwa kuri uyu wa 24 Gicurasi. Iyi ni inshuro ya kabiri aba bana bahabwa uru rukingo,  urwambere bari baruhawe umwaka ushize. Uru rukingo rugenewe abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 14. Mbere yo gukingirwa ahatandukanye mu […]Irambuye

Gacaca irangiye iburanishije hafi imanza miliyoni ebyiri

Biteganyijweko inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu zizafunga tariki 16/06 uyu mwaka, Domitila Mukantaganzwa ukuriye izi nkiko akaba yatangaje kuri Radio Rwanda ko Gacaca igiye kurangira iciye imanza 1 951 388. Muri izi manza yasobanuye ko ababuranishijwe bagashyirwa mu rwego rwa mbere ari 31 453, abagera ku 649 599 bashyizwe mu rwego rwa kabiri naho mu […]Irambuye

Nyamasheke: Ntahondereye yateye umwana urushinge yitaba Imana

Umunyeshuri wimenyerezaga umwuga Ntahondereye Jean Baptiste ku bitaro bya Bushenge yateye urushinge rwa kinini ( Quinine) umwana witwa Adelaide Nishimwe  ahita yitaba Imana nkuko byemezwa na Police i Nyamasheke. Uyu musore wimenyerezaga umwuga kuri ibi bitaro bya Bushenge yateye urushinge uyu mwana kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ahita ahunga ntiyongera gukandagira ku bitaro. Mu gukora iperereza abashinzwe umutekano […]Irambuye

Intara y’Amajyepfo yisobanuye mu nteko uko yakoresheje ingengo y’imari ishize

24 Gicurasi – Alphonse Munyatwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, niwe kuri uyu wa kane wari imbere y’akanama gashinzwe imikoreshereje  y’umutungo wa Leta, asobanura uko ingengo y’imari yagenewe iyo ntara umwaka ushize yakoreshejwe. Muri rusange Alphonse Munyatwari yagaragaje ko ingengo y’imari yakoreshejwe neza nkuko byari biteganyijwe, ibi bigaragarira mu bisubizo yagiye atanga ku bibazo yabazwaga. Munyetwari ariko […]Irambuye

Arusha: urubanza rwa Lt Col Munyarugarama Pheneas rugiye koherezwa mu

Hassan Bubacar Jallow, Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yasabye ko hashyirwaho akanama k’abacamanza bo kwiga uburyo amadossier y’urubanza rwa Lt Col Munyarugarama Pheneas yakoherezwa mu Rwanda. Uyu musirikare wahoze ayobora ikigo cya gisirikare cya Gako kuva mu 1993 kugeza tariki 14 Kamena 1994, akekwaho uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi, akaba ariko kugeza […]Irambuye

Tunisia: Ben Ali yasabiwe n’urukiko igihano cy’urupfu

Urukiko rwa gisirikare rwasabiye El Abidine Ben Ali wahoze ari President wa Tunisia igihano cy’urupfu kubera uruhare rwe mu rw’abantu 22  mu mijyi ya Thala na Kasserine yamenyekanye cyane mu myivumbagatanyo yamuhiritse ku butegetsi. Umushinjacyaha w’urukiko rwa gisirikare ruri mu mujyi wa Kef (mu majyaruguru y’uburengerazuba) niwe wasabye ko uriya mugabo yakwicwa kubera ubufatanyacyaha mu […]Irambuye

en_USEnglish