Month: <span>May 2012</span>

Kigali: Hagabanyijwe igiciro cy’ibyangombwa byo kubaka mu mujyi

Mu rwego rwo gukomeza kworoshya itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwagabanyije ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyo byangombwa ho 30% nkuko byemejwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu nama yayo yo ku wa 29/04/2012, ikiguzi cyo gukoresha fiche cadastrale/deed plan cyavuye kuri 60 000 Frw gishyirwa kuri 42000 Frw naho uruhushya […]Irambuye

Nubwo itabikozwa Police FC yategetswe gukina n’Isonga

Kuri uyu munsi wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi ni bwo akanama kashyizweho kanzuye ku kibazo cy’umukino hagati ya Police FC n’Isonga utari warabaye kubera ko Isonga FC itakandagiye ku kibuga igaterwa mpaga, aka kanama kategetse ko umukino uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2012. Ibi ubuyoyobozi bwa Police FC bukaba butabikozwa kuko bwumva ari ikinamico […]Irambuye

u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo – Kagame

President Kagame kuri uyu wa 1 Gicurasi yashimiye abanyarwanda umurimo bakora mu rwego rwo guteza imbere imiryango yabo n’igihugu cyabo muri rusange, yibutsa ko igihugu kizazamurwa n’umurimo w’abanyarwanda. Aha yibukije ko umwe mu musaruro ufatika w’umurimo w’abanyarwanda ari uko mu myaka itanu ishize abagera kuri miliyoni imwe bivanye mu bukene, nkuko byanemejwe na banki y’Isi. […]Irambuye

Ubwato bwa Titanic II buzasubira mu nyanja mu 2016

Mu myaka ine iri imbere ababishoboye bazagendera mu bundi bwato bushya buzaba bwitwa Titanic II nkuko byemejwe n’umuherwe wo muri Australia ugiye kubwubakisha. Clive Palmer yamaze kumvikana n’ikompanyi y’Abashinwa ya CSC Jinling Shipyard yakubaka ubwato bumeze neza neza nka Titanic yari izwi. Urugendo rwa mbere rwa Titanic II ruzaba mu 2016, buhaguruke mu nzira imwe […]Irambuye

Huye: Bazibuka abahitanywe n’icyorezo cya SIDA

Ni igikorwa cyatangijwe n’umuryango  mpuzamahanga w’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu ububi bw’aka gakoko. Kwibuka abahitanywe n’icyorezo cya SIDA Candlelight Memorial byaje gute? Kwibuka abahitanywe n’icyorezo cya SIDA byatangiye mu 1983, ubusanzwe biba bigomba kuba kuba ku cyumweru cya 3 cya buri kwezi kwa 5. Mu Rwanda biteganyijwe kuzabera mu […]Irambuye

Kugona ngo byaba bibangama kugeza kuri gatanya(divorce)

Kugona ni ikintu kibangamira umuntu uryamanye nawe, byagera ku bashakanye bo bagomba kurarana kugeza ubuzima bwabo bwose bikaba ibindi bindi. Nkuko tubikesha inyigo yakozwe n’ikigo IPSOS cyo mu Ubufaransa yerekana ko kugona bizana impagarara mu miryango kugeza aho byanabaviramo kubaviramo gutandukana. Umuganga uvura indwara zifata amatwi, amazuru,n’umuhogo (Oto-rhino-laryngologie,ORL) yatangaje ko hari nabaza kumwaka icyemezo cyerekana […]Irambuye

Nyiransabimana Vestine yabenze umusore amumenaho aside

NyiransabimanaVestine w’imyaka 36 y’amavuko amaze amezi agera kuri ane arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK) kubera gutwikishwa acide na Twizeyimana Ephrem w’imyaka 27 wifuzaga ko amubera umugore. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tumusanze mu cyumba arwariyemo muri sallle ya 7 mu cyumba cyahariwe abarwaye ubushye Nyiransabimana  avuga ko Twizeyimana ajya kumutwikisha acide hari hashize igihe gito […]Irambuye

en_USEnglish