Month: <span>February 2012</span>

Akanozasuku karatangira gukoreshwa kuva kuri uyu 1 Werurwe

Ibi ni ibyemejwe mu nama yabaye kuri uyu wa mbere hagati y’ ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Police y’Igihugu, RURA ndetse n’Abayobozi b’amashyirahamwe y’abatwara abantu kuri moto. Iyi nama yari igamije gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro y’inama yahuje Minisitiri w’Intebe n’abamotari ubwabo mu cyumweru gishize. Muri iyi nama hemejwe ko akanozasuku kamwe katagomba kurenza amafaranga […]Irambuye

Abapolisi ba South Soudan bizeye kuvana ubumenyi mu Rwanda

Byatangajwe na Col. Azuma Mangar uhagarariye abandi bapolisi bari mu mahugurwa yiswe Police Intermediate Command and Staff Course ahuza abahagarariye polisi zo mu bihugu by’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia. Muri aya mahugurwa, polisi yo muri Soudan y’amajyepfo, nk’igihugu gishya, ngo yizeye kuvana ubumenyi buhagije ku gipolisi cy’ibindi bihugu by’umwihariko u Rwanda, mu kugerageza […]Irambuye

Inzu yiciwemo Osama bin Laden nayo yashenywe

Ubuyobozi bwa Paikistan bwashenye inzu yabagamo mu gihe kinini Osama bin Laden mbere y’uko ayicirwamo n’aba commando b’ingabo za America. Gusenya iyi nzu iri mu gace ka Abbottabad, kuri Pakistan cyaba ari ikimenyetso ko batifatanyije na gato n’uriya mugabo w’agahanga kashakishwaga kurusha ak’undi wese ku Isi. Abakozi bakaba barangije gusenya neza iyi nzu iherereye mu […]Irambuye

Abagenzuzi b’imikoreshereze y’imitungo ya Leta z’aka karere bahuguranye

27 Gashyantare  –  Kuri Lemigo Hotel niho abayobozi ba Komisiyo zishinzwe Kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu ibihugu biturutse mu muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo bateraniye i Kigali. Aba bayobozi ba Eastern Africa Association of Public Account Committees (EAPAC) na Southern Africa Development Community Organization of Public Accounts Committee (SADCOPAC) bagamije […]Irambuye

Steven Gerrard yatwaye igikombe ababazwa n’uko mubyara we ariwe wakibahaye

Captain w’ikipe ya Liverpool yaraye azamuye igikombe cya mbere mu myaka itandatu ishize Livepool nta cyo itarwa, iki gikombe bakaba bacyegukanye nyuma y’uko mubyara we Anthony Gerrard ahushije penaliti. Iki gikombe cya Carling cup, umukino wanyuma wabera kuri Wembley Stadium i Londres warangiye Liverpool na Cardiff City zinganya 2-2 mu minota 120 yakinwe, maze hitabazwa […]Irambuye

Umupolisi yasubije £ 2 225 yari atoye ku kibuga cy’indege

Jerome Bisetsa, umupolisi mu bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuwa gatandatu yatoye amapound 2,225 (arenga miliyoni 2 z’amanyarwanda), abasha no kuyasubiza nyirayo. Aya mafaranga yari aya Samson Bakure, umunya Ethiopia wari wayataye ubwo yari akigera mu Rwanda ahagana saa saba (1.45AM) za mu gitondo ku cyumweru. Nkuko byatangajwe na […]Irambuye

Ku myaka 11, umukobwa yapfuye nyuma yo kurwanira umuhungu na

Abaganga na Police y’ahitwa Long Beach, California muri USA, bari gushakisha impamvu nyakuri y’urupfu rw’umwana w’umukobwa wapfuye nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfa umuhungu. Joannna Ramos,11,  wiga mu mashuri abanza, yitabye Imana kuwa gatanu nimugoroba mu bitaro nyuma yo gutaka umutwe ku buryo bukomeye. Umwana biganaga, Stephanie Soltero, yatangaje ko nyuma y’amasomo yo kuwa […]Irambuye

Nizzo yavunikiye muri Concert i Muhanga kubera abafana be

Ku wa gatanu tariki 24 Gashyantare, muri Orion Club i Muhanga, habereye concert yiswe “Take it off” muri iyi concert ariko, umuhanzi Nizzo akaba yarahavanye imvune nyuma y’uko abafana bamuteruye bakamutera hejuru mu kujya hasi agatsikira. Muri iyi Concert yari yitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi ahantu atari hagari, abafana ba Urban Boys barishimye kugeza ubwo […]Irambuye

Nelson Mandela yavanywe mu bitaro

Byemejwe na Leta ya Africa y’epfo ko Nelson Mandela yavanywe mu bitaro kuri iki cyumweru nyuma yaho yari yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cyo mu nda. Uyu mukambwe ufatwa nk’intwari ya Africa, kwa muganga ngo basanze nta kibazo gikomeye yari afite nkuko byemejwe n’ibiro bya Jacob Zuma President wa Africa y’epfo. Mandela, 93, yakorewe ikizami […]Irambuye

Bombori bombori mu bayobozi bakuru bw’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda

Kuva hatorwa abayobozi bashya mu idini ya Isilamu,ku rwego rw’umusigiti, Akarere n’Intara, bamwe mu bayobozi bakuru b’umuryango wa Islam ku rwego rw’igihugu baravuga ko batumvikana na Mufti w’u Rwanda, Sheikh GAHUTU Abdul Karim ngo kuko asigaye akorana inama n’abayobozi batowe mu ntara, atabimenyesheje komite nshingwabikorwa bafatanije kuyobora  kandi ngo binyuranye n’amategeko. Abatangaza biriya bavuga ko […]Irambuye

en_USEnglish