Month: <span>January 2012</span>

Aus.Open: Nyuma y’amasaha 6 bakina N.Djokovic yatsinze Nadal

Melbourne: Kuri iki cyumweru, numero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis umunya Serbia Novak Djokovic yegukanye irushanwa rya Australian Open mu bagabo ku mukino wanyuma atsinze Rafael Nadal. Ni umukino watangiye ku cyumweru  ku I saa yine na 43 ku isaha yo mu Rwanda, urangira nyuma y’amasaha 5:53 intsinzi yegukanywe na Noval Djokovic. […]Irambuye

Shaquille O’Neil yambaye akenda k’imbere kuri TV nyuma yo gutsindwa

Shaq ati: “ndi umugabo w’ijambo”. Niryo jambo yavuze ari gukuramo ipantaro maze ajya imbere ya za Camera yambaye agakabutura k’imbere gusa. Ni mu kiganiro kitwa “Inside NBA” kuri TNT, cyari cyatumiwemo ibihangange Shaquille O’Neil na Charles Barkley. Akakunzi b’iki kiganiro ariko, ngo n’ubusanzwe iyo aba bagabo batumiwe bombi baragikunda cyane kubera uturingushyo twabo bombi. Ni […]Irambuye

Umuforomo yishe umurwayi amufungirana mu bitaro aratoroka

Ngirabacu Desiré, umuforomo ku ivuriro “Gira ubuzima” riri mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, kuva mu gitondo cya tariki 26/01/2012, yaratorotse nyuma yo gutera urushinge umugabo witwa Muhigana Alphonse agahita yitaba Imana. Urupfu rwa Muhigana rwamenyekanye mu gitondo cya tariki 27/01/2012 ubwo uwo muforomo yaterefonaga umugore witwa Uzamukunda Appoline […]Irambuye

USA ibabajwe n’uko uwabahaye amakuru kuri Bin Laden agifunze

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo Leon Panetta yavuze Amerika ibabajwe no kuba umunya Pakistan Dr Shikal Afridi agifungiye muri icyo gihugu kuko yatanze amakuru yatumye Bin Laden yicwa.   Dr Shikal Afridi ashinjwa kuba yarafashije CIA, akayiha amakuru y’uho Bin Laden yihishe i Abbottabad kugeza bamugezeho bakamwica. Pakistan ivuga ko agomba kuburanishwa ubugambanyi. Leon Panetta […]Irambuye

Urugero rwiza ku bakuru b’ibihugu bakoresha nabi imitungo ya rubanda

Perezida w’iguhugu kigizwe n’ibihugu byishyize hamwe by’Abarabu (Emirate arabes unis), Cheikh Khalifa ben Zayed Al Nahyane, yafashe icyemezo cyo gufasha abaturage basaga ibihumbi birundwi (7 000) kwishyura imyenda bafite, iyo myenda ikaba ingana na miliyoni 545 z’amadolari y’Amerika, nk’uko byatangajwe n’ikigo gitangaza amakuru kitwa WAM muri iki cyumweru. Nkuko ikigo WAM kibivuga ngo Perezida wa […]Irambuye

Perezida Paul Kagame ari mu ba mbere bakoresha Twitter muri

U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi muri Africa mu bihugu bikoresha urubuga mpuzambaba rwa Twitter naho Perezida Paul Kagame akaba aza muba perezida bo muri Africa bakoresha Twitter cyane. Urubyiruko rukoresha iPhone na BlackBerry rwazamuye umubare munini w’abantu ku mbuga mpuzambaga (Social Media) nka Twitter na Facebook, ariko Twitter ikaba ariyo ikoreshwa mu guherererekanya […]Irambuye

UNR yatanze impamyabushobozi z’icyubahiro

HUYE-  Kaminuza nkuru y’ u Rwanda yatanze impamyabushobozi z’icyubahiro ku banyapolitike bakaba n’abadipolomate babiri aribo: Kamalesh Sharma  wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abavuga ururimi rw’icyongereza (commonwealth) na Amb. Juma Mwapachu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC). Abo bagabo bombi bakaba bahawe impamyabushobozi z’icyubahiro muri politiki n’ubuvuganganzo. Izi mpamya bushobozi […]Irambuye

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Afrika yunze ubumwe

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze Addis Abeba muri Ethiopia ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu aho yitabiriye inama ya 18 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.  Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Ethiopian Herald, abantu ibihumbi 3000 bateganyijwe ko aribo bazitabira iyi nama  izaba taliki ya 29 n’iya 30 Mutarama ikazaba yitabiriwe […]Irambuye

Kagame yabonanye n'abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda

Mu ruzinduko rw’ iminsi itatu Paul Kagame yagiriye mui Uganda, kuri uyu wa 27 Mutarama yagize umwanya wo kubonana n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Mu biganiro umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yagiranye n’abitabiriye uwo mubonano basaga 3000, yasabye ko abanyarwanda bafata iya mbere mu kurwanya no kwamaganira kure amacakubiri, ahubwo bagateza imbere umuco wo […]Irambuye

Ibiciro byo gusura ingagi z'u Rwanda biziyongeraho 50% guhera muri

Ikigo cy’igihugu gushinzwe iterambere RDB cyatangaje ko guhera kuya mbere Kamena 2012 ibiciro byo gusura ingagi z’u Rwanda biziyongeraho 50%. Umuyobozi wa RDB John Gara yagize ati: “Iri zamuka ry’igiciro cyo gusura ingagi ritewe n’impamvu zifatika harimo ubwiyongere bw’umubare wazo ndetse n’umubare waba mukerarugenda barimo kwiyongera ku buryo bugaragara, dukomeje umugambi wo gukomeza kuzirinda ndetse […]Irambuye

en_USEnglish