Month: <span>December 2011</span>

Yafashwe akekwaho kwiba ibintu bya miliyoni 50 akoresheje sheki z’impimbano

Kuri station  ya polisi i Remera hafungiye umusore w’ imyaka 34, akaba acyekwaho ubujura bwa mudasobwa zigendanwa 14,  n’ibindi bintu bitandukanye bifite agaciro gakabakaba miliyoni 50, muri ubu bujura ngo  akaba yifashishiga sheki z’impimbano. Nk’uko bitangazwa na nyiri ukwibwa Chetan, umuhinde ukora ubucuruzi bwa za mudasobwa, ufite sosiyete yitwa  MARUTI Computer and General Supply Limited, […]Irambuye

Umunyamakuru DJ Adams yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ukuboza, rwanzuye ko Aboubakar Adams uzwi ku izina rya DJ Adams arekurwa by’agateganyo kuko ashobora no gukurikiranwa ku byaha aregwa ari hanze. DJ Adams uregwa gusambanya kenshi no gutera inda umwana uri munsi y’imyaka 17, yategetswe kujya yitaba urukiko buri wa gatanu […]Irambuye

Rayon Sport yishyuye Kiyovu ku munota wa 93

Kuri uyu wa gatatu kuri Sitade Amahoro habereye umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, ukaba wahuzaga amakipe y’ibigugu mu Rwanda na Rayon Sport n’iya Kiyyovu FC urangira ziguye miswi 1-1. Ni umukino uhora witezwe ikiwuvamo n’abafana b’amakipe yombi kubera ubukeba bw’aya makipe makuru mu Rwanda bumaze imyaka myinshi. Tugarutse ku mukino nyirizina watangiye […]Irambuye

Inyuma mu byaranze 2011 mu Rwanda

Iminsi ibiri mbere yo gusoza umwaka wa 2011, ibi ni bimwe mu byagarutsweho cyane mu itangazamakuru muri Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Imikino n’ Imyidagaduro, ndetse na tumwe mu dushya twaranze 2011 mu Rwanda. POLITIKI –          Mutarama: Grenade yaturikiye i Remera ahitwa mu giporoso –           Mutarama: Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa bakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda –          […]Irambuye

ISAKE na SAKABAKA iyibutse aka kagani ko muwa mbere w’amashuri

Isake yagiye guhaha, ivuyeyo ihura na sakabaka. Isake ikubise Sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. Sakabaka ibaza Isake, iti: “uhahiye he? barahaha bate?” Isake irayisubiza, iti: “duhahiye i bugoyi, ariko birakomeye!! irebere nawe!! baraguca ukuguru, maze baguhe amahaho, ihute rero!!” Sakabaka ifata akayira, abana bayo barayiherekeza. Igeze yo, irasuhuza, barayikiliza. Ibaza uko bahaha vuba na […]Irambuye

Icyizere cyo kubaho k’umunyarwanda kigeze ku myaka 52 – Dr

Mu kiganiro cyo kuvuga kubyo Ministeri y’Ubuzima yagezeho mu mwaka wa 2011 kuri uyu wa gatatu, niho Dr Agnes Binagwaho yatangaje ko icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyazamutse kikagera ku myaka 52. Dr Binagwaho yavuze ko icyizere cyo kubaho cyazamutse kubura intambwe zatewe mu rwego rw’Ubuzima mu mwaka turi gusoza wa 2011. Icyizere cy’Ubuzima ku […]Irambuye

Ingaruka z’imiti igabanya ubukana bwa SIDA n’uburyo wahangana nazo

Nkuko ari imiti nk’iyindi nayo umubiri ushobora kutayishimira mu buryo butandukanye, izi ngaruka kenshi ziba ari ibintu bishobora kwihanganirwa kandi binashira mu gihe gito gusa hari igihe biba bikomeye ku buryo bisaba ko wakwegera muganga wawe. Iyi miti kandi ifatwa buri munsi,iyo hasibwe n’umunsi n’umwe byongera ibyago byuko ishobora kudakora ku gakoko gatera Sida. Bumwe […]Irambuye

Nyagatare: Ishyari ryatumye yica umwana wa mukeba we

Kuri station ya Police I Nyagatare hafungiye umugore, ndetse n’undi mugabo bashinjwa ubwicanyi ku buryo butandukanye. Police y’akarere ka Nyagatare yatangaje ko Joseline Mukandayisenga yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha uburozi umwana w’imyaka 2 mu murenge wa Tabagwe. Naho Daniel Baziga we arakekwaho kwica umugore w’imyaka 45 mu murenge wa Karama. Uyu mugore wishe umwana […]Irambuye

President wa Argentina Cristina Fernandez bamusanzemo Cancer

Cristina Fernandez de Kirchner president w’igihugu cya Argentine, bamusanzemo indwara ya Cancer mu muhogo, ku gace bita ‘Thyroid gland’ Uyu mugore akaba azabagwa iyi ndwara tariki ya 4 Mutarama umwaka utaha nkuko byemejwe n’umuvugizi wa guverinoma ye. Kubw’amahirwe y’uyu mugore w’imyaka 58, iyi ndwara ya Cancer ngo basanze itarakwirakwira ku bindi bice by’’umubiri we. Umugabo […]Irambuye

Balotelli kuri Noheli yasengereye abanywi inzoga za 1000 £, ahita

Mu ijoro ribamo misa y’igitaramo cya Noheli, amasaha make mbere ya misa, Mario Balotelli yinjiye mu kabari i Manchester maze asengerera abo ahasanze inzoga z’amapound 1 000 (hafi miliyoni y’amanyarwanda) Aka kabari akavuyemo, Balotelli yahise ajya hafi aho mu misa y’igitaramo cya Noheli, aho ngo yatuye (gutura) £200 mu gihe cyuwo muhango wo mukiriziya Gatulika. […]Irambuye

en_USEnglish