Month: <span>June 2011</span>

FARG igeze he ifasha abarokotse Genocide?

Kuri uyu wa gatatu kuri FARG habereya inama ya FARG hamwe na banyamakuru aho umuyobozi wa FARG  THEOPHILE RUBERANGEYO tatugezagaho ibyo FARG imaze kugeraho mu myaka 13. FARG ni ikigega cyagenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside ya korewe abatutsi (FARG) mu mwaka w’1994 batishoboye cyashizweho n’itegeko numero 02/98 ryo kuwa 22/1/1998 riza kuvugururwa n’itegeko numero 69/2008 […]Irambuye

Umuhanzi King James ni muntu ki? amwe mu mabanga ye.

King James ubundi yitwa RUHUMURIZA James, atuye i Nyamirambo (Hafi ya Cosmos) mu mujyi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be, bitandukanye cyane n’iby’abandi bahanzi tumenyereyeho kwibana muri za Ghetto. Umuhanzi King James yarangije amashuri ye yisubuye umwaka ushize mu kigo cya APE Rugunga, akaba ateganya kuziga Kaminuza mu mwaka utaha abifashijwemo n’ababyeyi be. Mu buzima […]Irambuye

Abatalibani barekuye abanyamakuru 2 b’Abafaransa bamaranye hafi imyaka2

Mu ma saa cyenda  15h00, kuri uyu wa gatatu, ni bwo umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Sans Frontières banditse ku rubuga ruhuza abantu, Twitter bagira bati: “Hervé na Stéphane barekuwe!” nyuma gato ubundi butumwa kuri twitter bwakurikiye ubwambere bubushimangira, nyamara abenshi basaga n’abakuyeyo amaso babifataga nk’ibihuha, nyuma gato noneho byaje kwemezwa ko barekuwe. Nyuma y’amezi […]Irambuye

Kigali – Hafi miliyari 18 zaburiwe irengero mu itangwa ry’inyongeramusaruro

Nk’uko biri mu itangazo ry’ inteko nshingamategeko ryo ku wa 28/6/2011, raporo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’abadepite ku bijyanye n’ubuhinzi yatangaje irerekana ko Miliyari 1.8 yaburiwe irengero mu kugabagabanya abaturage inyongerera musaruro zatanzwe na Leta, miliyoni magana atatu yatanzwe ku ifumbire yasabwe ariko irenze iyari ikenewe na buri rwego ndetse ifumbire irenga kilogarama ibihumbi 800 […]Irambuye

Umuzungu uri gukiza abantu mu mujyi wa Kigali

Uyu muzungu utaramenyekana amazina ye ari gusengera abantu bagakira hagati mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa gatatu bamwe mu bamubonye mu masaha ya saa saba (13h) hafi y’ahategerwa imodoka za Volcano, Horizon na Belvedere bavuga ko yari afite Bibiliya ariko ntamuntu ari gusengera. Guhera saa kumi (16h) abanntu batangiye kumwuzuraho nyuma y’aho yari amaze […]Irambuye

De Gea yasinye imyaka 5 muri Man U

David de Gea ku myaka 20 yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Manchester United, avuga ko yumava Saison itaha itinze gutangira ngo yigaragaze. Ku wa mbere nibwo De Gea yazanywe i Manchester gukorerwa isuzumwa ry’ubuzima bwe mu bitaro bya Bridgewater Hospital, kuri uyu wa gatatu nibwo yasinye amasezerano imbere y’abayobozi n’umutoza Ferguson wa Man U. De […]Irambuye

ROMAN ABRAMOVICH yihanangirije Mourinho kuri M.Essien

ROMAN ABRAMOVICH yihanangirije Jose Mourinho umutoza wa Real Madrid ku mukinnyi Michael Essien ashaka kuvana muri Chelsea. Uyu muherwe wa Chelsea ngo yiteguye kongerera umushahara uyu munyaGhana Essien akarenza £110,000 yamuhembaga ku cyumweru kimwe. Mourinho yavanye Essien muri Olympic Lyonnais mu 2005 amuguze miliyoni £24.4 z’amapound, akaba yifuza kumuzana muri Real Madrid muri iri mpeshyi […]Irambuye

Amapfa araca ibintu mw’ihembe ry’Africa, baratabaza

Mu myaka 60 yose yari ishize, abaturage basaga  milliyoni10 bo mu ihembe rya Afurika (Corne de l’Afrique) bahuye n’ingaruka zikomeye bitewe n’amapfa yaturutse ku kubura kw’imvura, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’abibumbye (ONU) kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2011. Izi ngaruka z’amapfa zikaba zikomeje kwibasira bikomeye ibihugu byo mu ihembe rya Afurika, by’umwihariko Kenya, […]Irambuye

Christine Lagarde niwe umuyobozi mushya wa FMI

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2011 mu masaha y’umugoroba nibwo akanama k’ubutegetsi k’ikigega cy’imari k’isi katoye madame Christine Lagarde w’imyaka 55 kuba umuyobozi mushya w’iki kigega (FMI). Christine Lagarde abaye umugore wa mbere uyoboye iki kigega k’imari cy’isi. Aje akurikira abagabo icumi bari bamaze kuyobora iki kigega. Christine Lagarde wari ministre w’imari […]Irambuye

Rwirangira Alpfa ashobora gusangira “stage” na USHER na Keri Hilson

Amajwi wagira ngo yanyujijwe ku museno yongeye kumvikana mu kirere cya Nairobi, ubwo abatsindiye TUSKER PROJECT FAME kuva kuya mbere kugera ku ya kane bongeye kuririmba ku cyumweru tariki ya 26 Kamena ubwo TPF 5 benshi bari bategereje,yafunguraga  imiryango yayo! TPF 5 ikaba ije mu buryo butari bwitezwe, kuko igiye guhuza abayitsindiye kuva yatangira bityo […]Irambuye

en_USEnglish